Abapolisi 501 bahawe ipeti ry’aba Ofisiye bato

Abapolisi 501 bari bamaze ibyumweru 50 mu mahugurwa mu kigo cya Polisi cya Gishari, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023 basoje ayo mahugurwa, bakaba bagiye guhabwa ipeti ryo ku rwego rw’aba Ofisiye bato (Assistant Inspector of Police /AIP).

Abo bapolisi bagizwe n’abagabo 405 hamwe n’abagore 96, bakaba basoje icyiciro cya 12 kuva amahugurwa yo kuri urwo rwego, yatangizwa muri Polisi y’u Rwanda.

Bahawe amahugurwa atandukanye agizwe n’imyitozo ngororamubiri ibakomeza kandi igatuma barushaho kugira ubuzima bwiza, kurasa ndetse n’andi mahugurwa abafasha mu gihe bisanze bari mu rugamba cyangwa ahantu runaka, bagomba kurinda Igihugu.

Icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa cyari kigizwe n’inyigisho za gipolisi no kuyobora, kubera ko aba Ofisiye bato barangije amahugurwa ya kadete (Cadette) ari bo bavamo abayobozi ku rwego rw’ibanze rw’aba Ofisiye, bayobora abapolisi kuri za sitasiyo za polisi hamwe n’amahugurwa kuri gahunda za Leta.

Umuhango wo gutanga iryo ipeti ukaba ugiye kubera mu Kigo cya Polisi cya Gishari, bikaba biteganyijwe ko umushitsi Mukuru ari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, Gasana Alfred, uri bube ahagarariye Perezida wa Repubulika muri uwo muhango.

Abagiye guhabwa ipeti rya AIP bahawe amasomo atandukanye abafasha mu kazi kabo
Abagiye guhabwa ipeti rya AIP bahawe amasomo atandukanye abafasha mu kazi kabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka