Abapolisi 228 basoje amahugurwa basabwe kurangwa n’ubunyamwuga

Ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2023, abapolisi 228 basoje amahugurwa y’ibanze y’ibikorwa bya Polisi byihariye (Basic Special Forces course), yari amaze amezi 9 abera mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CCTC), giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, basabwa kurangwa n’ubunyamwuga.

Umupolisi amanukira ku mugozi avuye mu ndege
Umupolisi amanukira ku mugozi avuye mu ndege

Igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’ibanze y’ibikorwa bya Polisi byihariye, cyitabiriwe na Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana, hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye n’abandi bayobozi muri Polisi y’Igihugu.

Minisitiri Gasana yagarutse ku kamaro k’amahugurwa n’ubunyamwuga ku mutekano w’abanyarwanda n’ibyabo.

Yagize ati: “Iyi myitozo ni izabafasha gukora akazi kinyamwuga, murasabwa kugira disipulini kuko iyo uyikoresheje mu buryo butari bwo ushobora guhungabanya umutekano aho kuwurinda.”

Yakomeje ati: “Mwarabiganirijwe mu masomo, ariko ndagira ngo mbigarukeho hatazagira uteshuka kandi murabizi ko uwagira iyo mikorere ntabwo ubuyobozi bw’igihugu n’abanyarwanda bamwemerera. Murasabwa gukomeza kurangwa n’indangagaciro mwatojwe zo kurinda umutekano w’abanyarwanda n’ibyabo.”

Abapolisi bahawe aya mahugurwa mu kuyasoza beretse abayobozi imwe mu myitozo bamazemo amezi 9 batorezwa muri iki kigo.

Imwe mu myitozo abapolisi beretse abayobozi bakuru igaragaza uburyo bagomba kwitwara ku rugamba, ndetse n’uburyo bagomba gutabara abageze mu kaga. Berekanye ubumenyi bahawe mu byiciro bitandukanye birimo kugendera ku migozi, kurira inkuta ndende, gusimbuka umuriro, kumanuka mu ndege, kurwanira mu mazi n’ibindi.

Muri uyu muhango wo gusoza aya mahugurwa hatanzwe ‘certificat’ y’ishimwe ku bapolisi bitwaye neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka