Abapolisi 160 bagarutse mu Rwanda nyuma yo gusoza ubutumwa bw’akazi muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (RWAFPU-2) basoje ubutumwa bari bamazemo igihe muri icyo gihugu. Abo bapolisi bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, nyuma yo gusoza inshingano z’akazi bari barahawe.

Iryo tsinda ry’abapolisi 160 ryari riyobowe na CSP Carlos Kabayiza, bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa saba z’amanywa, bakiriwe na ACP Yahaya Kamunuga, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe abakozi wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ari kumwe n’abandi bayobozi muri Polisi, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y[u Rwanda.

RWAFPU-2 ni rimwe mu matsinda atatu y’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, batangiye izo nshingano muri 2017.

Ubwo yakiraga abapolisi bagarutse mu Rwanda, ACP Kamunuga yabashimiye uko bakoze inshingano zabo muri icyo gihugu ndetse bakaba barahagarariye neza u Rwanda.

Ati “Polisi y’u Rwanda irabashimira uko mwitwaye mugahagararira igihugu neza mu butumwa mwari murimo muri Sudani y’Epfo, tukaba tubahaye ikaze mu gihugu. Musize isura nziza n’umurage mwiza nk’Abanyarwanda muri kirya gihugu. Muraje rero mufatanye n’abandi gukora akazi nk’uko bisanzwe kandi ari na ko mukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19”.

CSP Kabayiza wari uyoboye iryo tsinda ryasoje ubutumwa bw’amahoro, ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe yabwiye itangazamakuru ko bakoze neza akazi bari bashinzwe.

Yagize ati “Twakoze neza akazi twari dushinzwe nk’uko abatubanjirije bagakoze neza bagahesha ishema igihugu cyacu, mu shingano twari dufite, twari dushinzwe kurinda umutekano w’abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, twakoraga irondo ku manywa na nijoro mu Mujyi wa Juba. Twarindaga umutekano w’abayobozi n’abakozi b’Ubumuryango w’Abibumbye n’ibikoresho byabo n’ibindi bikorwa bitandukanye bimwe twafatanyaga n’abaturage baho bigamije imibereho myizan’iterambere”.

Umuyobozi w’iryo tsinda ryagarutse yavuze ko bishimiye kuba bagarutse mu gihugu cyabo amahoro bakaba baniteguye gukora akazi nk’uko bisanzwe bafatanyije n’abagenzi babo no gukomeza gukangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka