Abapfobya n’Abahakanira Jenoside mu buhungiro nta mbaraga bagifite - Dr Bideri

Umujyanama mukuru mu by’Amategeko muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bideri Diogène, atangaza ko nyuma y’imyaka 26 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, abayihakana n’abayipfobya badasiba kwigaragaza.

Dr Diogène Bideri
Dr Diogène Bideri

Ikoranabuhanga ryifashisha imbuga nkoranyambaga riri mu by’ibanze bakoresha mu gusakaza ibitekerezo biyobya abandi, no kugoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Dr Bideri, avuga ko zimwe mu mpamvu nyinshi zituma kugeza ubu abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayipfobya bagikomeye kuri iyo myitwarire, bifitanye isano no kuba Leta yiyise iy’abatabazi, yateguye Jenoside mu buryo bw’ibanga rikomeye kugeza ubwo ishyizwe mu bikorwa.

Ikindi ni uko n’imvugo ya Leta yariho mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, yaba mu butumwa yohererezaga amahanga n’Umuryango w’Abibumbye, iteruraga ngo igaragaze ko ari Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi ahubwo ikavuga ko ari intambara, kandi ko nta mugambi wo kurimbura abantu wariho.

Yagize ati: “Leta yateguye umugambi wo gukorera Abatutsi Jenoside, yari yarabanje no kubaka umugambi wo kuzayihakana. Aho byaje gukomerera muri uko gushyigikira uwo mugambi, ni uko mu bayikoze, abari babashyigikiye ndetse n’abasangiye ibitekerezo nabo, bakoze uko bashoboye kose kugira ngo bashyireho uburyo butuma uruhare rwabo rutagaragara, kugira ngo n’abayizize bitazigera na rimwe bigaragara ko ariyo bazize, ko ahubwo bishwe ku zindi mpamvu z’intambara itari Jenoside”.

Mu bakoze Jenoside n’abagize uruhare mu kuyitegura, hari abafashwe bari gukurikiranwa n’Ubutabera, ariko hakaba n’abacyihishe cyane cyane mu bihugu byo hanze.

Dr Bideri agira ati “Uyu munsi abagihakana Jenoside cyangwa abayipfobya aho bari hose, ingufu n’uburyo bakoresheje kugira ngo igire ubukana, uyu munsi banabyifashisha mu kuyihakana. Bikanyura mu buryo bubatse bw’ikoranabuhanga bakoresha mu gusakaza ibitekerezo byabo hirya no hino”.

Ikoranabuhanga ry’imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Youtube, Twitter, WhatsApp n’izindi zitandukanye, bazifashisha yaba mu gukwirakwiza amashusho, amajwi n’inyandiko biyobya abadasobanukiwe cyangwa abatazi neza amateka ku Rwanda. Icyakora ubusesenguzi bwakozwe, bugaragaza ko n’ubwo babikora, nta mbaraga bafite.

Dr Bideri ati “Iyo usesenguye usanga na bo nta zindi mbaraga bafite. Ni abantu babaye nk’ibyihebe, bazi neza ko batsinzwe impande zose. Kuko n’ubundi iyo ntambara barwana baba bihishe mu byumba by’aho bahungiye. Umugambi wabo ukaba gusa uwo kubyuka bandika kuri izo mbuga zabo ubutumwa burimo imvugo zikakaye ndetse zitukana nka za zindi amashyaka nka CDR na Radio RTLM yakoreshaga kuva mbere ya 1994, bene nk’abo baratsinzwe”.

Abahakana Jenoside n’abayipfobya bagaragara no mu gihugu, urugero rwatangiwe mu kiganiro Ubyumva ute cyatambutse kuri Kt Radio ku wa mbere tariki 8 Gahyantare 2021, ni nk’aho Callixte Kabandana, Umuyobozi wa Association y’Abarokotse Jenoside ba Rukumberi, akaba na Komiseri mu Muryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), yatangaje ko ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije gusubiza inyuma abayirokotse.

Yagize ati: “Usanga abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje izo mbuga nkoranyambaga, batiza umurindi bagenzi babo bari mu gihugu imbere, bikagaragazwa n’ibikorwa tugenda tubona nko mu mirenge cyane cyane mu gihe Icyunamo kiba cyegereje. Ukumva ngo hari nk’inka batemye, hari imyaka yaranduwe, iyo igihe cyo kwibuka cyegereje ibikorwa nk’ibi biriyongera cyane. Kandi ababikora usanga kenshi baba batijwe umurindi n’ubutumwa bumvira kuri izo mbuga nkoranyambaga”.

Yongeyeho ko “Ibi bikorwa biba bigamije kudusubiza inyuma, kudutoneka no kudusubiza mu bihe twarimo mu 1994. Ibikomere twasigiwe si ibyo ku mubiri gusa, ahubwo n’ibyo ku mutima tugifite, nibyo bigisaba imbaraga nyinshi kugira ngo byomorwe. Gusa icyizere gihari ni uko abo bahakana bakanapfobya Jenoside, batazigera babona umwanya; kuko hari abantu benshi bashyira mu gaciro, bazi neza uburemere bwa Jenoside, biboneye n’amaso yabo umwijima no kongera tukabona umucyo, bagira uruhare mu kuvuguruza ibyo bihuha kandi twiyemeje gukora ibishoboka byose ngo dukomere ku kuri kw’ibyabaye”.

Abayobozi bahamagarira abantu kumva ko kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda buzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside bireba buri wese, bityo ntizongere kubaho ukundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka