Abapadiri bo mu mahanga barimo gusobanurirwa Kibeho kugira ngo bajye bahayobora abasenga

Abapadiri 30 bo mu bihugu byo muri Afurika, guhera tariki 28 Gashyantare kuzageza ku ya 2 Werurwe 2020, bari i Kibeho kugira ngo basobanurirwe iby’amabonekerwa yahabereye.

Batuye Bikira Mariya w'i Kibeho igenamigambi rya Radiyo Mariya z'iwabo hamwe n'ibindi byifuzo byabo
Batuye Bikira Mariya w’i Kibeho igenamigambi rya Radiyo Mariya z’iwabo hamwe n’ibindi byifuzo byabo

Ni mu rwego rwo kugira ngo bazajye babasha gusangiza abakirisitu bo mu bihugu byabo ibyabereye i Kibeho, babicishije kuri Radiyo Mariya babereye abayobozi, bityo Kibeho na yo imenyekane kandi irusheho gusurwa.

I Kibeho bahaje bazanye n’abaperezida ba za Radiyo Mariya z’iwabo, ariko bo bahise bataha nyuma yo gutura Bikira Mariya ibyifuzo byabo.

Bose bari bakubutse mu nama y’igenamigambi bagiriye i Kigali. Bajyanywe i Kibeho no gutura Bikira Mariya igenamigambi ryabo ndetse n’ibindi byifuzo bari bafite, kugira ngo azabafashe kubigeraho.

Uyu mugenzo wo gutura Bikira Mariya igenamigambi ryabo, abahagarariye za Radiyo Mariya zo muri Afurika bawutangiye nyuma y’uko hari bagenzi babo bababwiye ko hari igihe bihaye intego ikomeye yo kwegeranya inkunga zo gufasha Radiyo Mariya y’iwabo, bakabigeraho babikesha kuba barabituye Bikira Mariya w’i Kibeho mbere yo kubitangira.

Jean Paul Kayihura, umuyobozi wa za Radio Mariya zo muri Afurika, avuga ko aba bose baje i Kibeho kugira ngo bayisobanukirwe, bayikunde, babone no kuyikundisha abandi.

Agira ati “Kubwira umuntu ahantu atiboneye, biragoye kuhamukundisha. Iyo tubazanye i Kibeho, tuba tugira ngo na bo ubwabo bahakunde.”

Mu baje i Kibeho harimo abavuga ko bahumvise bwa mbere babwiwe ko bazahaza, kandi nyuma yo kuhasura biyemeje kuzahagaruka bazanye n’abandi bantu.

Annibale Medina, perezida w’inama y’ubutegetsi ya Radiyo Mariya yo muri Cap Vert ati “Nafashe amafoto menshi, nabajije n’ibibazo byinshi. Nzasangiza umuryango wanjye ibya Kibeho maze tuzafate igihe cyo kuza kuhasengera, nk’umuryango.”

Babanje gutura igitambo cya Ukarisitiya
Babanje gutura igitambo cya Ukarisitiya

Icyakora na none, hari abaturuka mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba bavuga ko basanze kuza mu rugendo nyobokamana i Kibeho kuri bo bihenze kurusha kujya i Fatima muri Portugal n’i Lourdes mu Bufaransa, nk’uko bivugwa na Padiri Laurent Nadambega, wo mu gihugu cya Bourkinafasso.

Agira ati “Perezida wa Radiyo Mariya yo mu gihugu cya Togo yadusangije ko umwaka ushize yagerageje gutegura urugendo nyobokamana rwa hano i Kibeho, ariko amakuru yegeranyije yamuciye intege kuko yasanze kuza i Kibeho uturutse muri Afurika y’Iburasirazuba bihenze kurusha kujya za Lourdes. Igihenze kandi ni ingendo.”

N’ubwo kugeza ubu muri Afurika yose i Kibeho ari ho hemewe na Vatican ko habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya koko, abahasura baracyari bakeya.

Uretse ku itariki 15 Kanama hazirikanwa ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, no ku itariki ya 28 Ugushyingo hazirikanwa igihe amabonekerwa yatangiriye i Kibeho, ku yindi minsi hagenda haza umuntu umwe umwe, cyangwa abantu bake bake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Zaburi 115:4 haragira hati:ibishushanyo babandi basenga ni ifeza n’izahabu,umurimo w’intoki z’abantu.5 bifite akanwa ntibivuga,bifite amaso ntibirora,6 bifite amatwi ntibyumva,bifite amazuru ntibinukirwa,7 bifite intoki ntibikorakora,bifite ibirenge ntibigenda,kandi ntibivugisha imihogo yabyo.8 ababirema baragahwana nabyo,n’ubyiringira wese.

erneste yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

@Munyemana njya mbona asobanukiwe agomba kuba azi n’umugani w’ikilatini uvuga ngo: SUTOR NE SUPRA CREPIDAM:LE CORDONIER NE DOIT PAS ALLER PLUS LOIN QUE LA CHAUSSURE. Hari ibintu byinshi bitanditse muri Bible ariko bitabibujije kugira agaciro.Nawe ubwawe urimo. Gira amahoro.

Kabano yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

@Munyemana njya mbona asobanukiwe agomba kuba azi n’umugani w’ikilatini uvuga ngo: SUTOR NE SUPRA CREPIDAM:LE CORDONIER NE DOIT PAS ALLER PLUS LOIN QUE LA CHAUSSURE. Hari ibintu byinshi bitanditse muri Bible ariko bitabibujije kugira agaciro.Nawe ubwawe urimo. Gira amahoro.

Kabano yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

ibyo uvuze Kandi wemera ni ibyo wabwiwe si ibyo weretswe,undi nawe ibyo yemera ni ibyo yabwiwe. ubwo twese twemera ibyo twabwiwe, ntawakagombye kwihandagaza ngo yemeze ko ibyo yabwiwe ariko kuri.
icyo dukwiye gukora ni ukurekera buri wese kwemera ibyo ashaka,ukuri kuzamenyekana isi irangiye

amata yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

Ese koko ni Maliya wabonekeye i Kibeho muli 1981? Reka dukoreshe Bible turebe icyo ivuga ku Mabonekerwa (Visions).Muli Abakorinto ba kabiri,igice cya 11,umurongo wa 14,havuga ko SATAN yigira Umumarayika Mwiza. Urugero,mwibuke Satani akoresha INZOKA muli Eden.Adamu na Eva baketse ko ari Inzoka yavugaga.Nyamara yari SATANI.Na biriya by’i Kibeho nuko. Ibyo bita kubonekerwa na Maliya,ni amadayimoni aba yigaragaza mu ishusho y’umuntu,kugirango bamuramye bakoresha ibibumbano kandi Imana ibitubuza (Idolatry).Muli Kuva/Exodus 20,umurongo wa 4,Imana itubuza gusenga dukoresha Ibibumbano,niyo yaba ataribyo usenga.Nyamara I Kibeho,ni ibibumbano n’imisaraba gusa baba bapfukama imbere,babyita Maliya kandi nta muntu numwe uzi uko Maliya yasaga.Bibabaza imana cyane,kubera ko itubuza Idolatry.Yohana 4:24,hadusaba “gusenga Imana mu mwuka”.Nukuvuga kuyisenga tudakoresha ibibumbano.Muli 1 Timote 2:5,havuga ko nta wundi uduhuza n’Imana uretse Yezu wenyine.Niwe tugomba kwambaza wenyine.Nta na rimwe Abigishwa ba Yezu bambaje Maliya cyangwa ngo bakoreshe ibibumbano.Ni icyaha gikomeye kurusha ibindi.

munyemana yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

hhhhhhhhhh urasekeje cyane. ukaba uvuga ko amadayimoni yaje i kibeho akabwira abantu ngo nibahinduke bareke ibyaha bisubireho bagarukire Imana. mbega ukuntu ibitekerezo byawe biciye bugufi!mubyukuri urumva ko amadayimoni ashishikariza abantu kuyoboka Imana! kereka niba ushaka kuvuga ayo madayimoni akundana nImana. urasekeje cyane kabisa. reka kwita ko uri mwidini iri niri kuko nubundi Imana siyo yaremye amadini, weho banza wumve ubutumwa bwikibeho niwumva bugutoza ibyiza ubikore niwumva bigutoza ibibi ubireke naho kuba umunyedini ukirengagiza ukuri ni amakosa.

alias yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

Wowe wiyise MATA, urashaka kuyobya abantu. Urabona se amadayimoni ashobora kubwira abantu ko ibibi bakora birimo, ubusambanyi, ubugambanyi, ubwicanyi n’ibindi byinshi bibabaza Imana?
Ayo si amadayimoni. Ikindi kandi urifashisha imirongo yo muri Bibiriya yo mu isezerano rya kera ukiyibagiza ko YEZU KRISTU wabyawe na BIKIRA MARIYA yavuguruye isura nzima mu bantu. Igihe agiye gukora igitangaza cye cya mbere mu bukwe bwe’i Kana yabajije nyina (BIKIRA MARIYA ati ’Tubyifatemo dute’?).
Wishaka gutsindagira imyumvire yawe mu bantu ubabeshya ngo ikibeho basenga ibishushanyo. Siko biri, basenga Imana bakiyambaza n’abahire barimo na BIKIRA MARIYA.

MUNTU yanditse ku itariki ya: 4-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka