Abanyuze mu bigo by’igororamuco bashimiwe uko bakoresheje inkunga bahawe
Abitwa Imboni z’impinduka zigizwe n’urubyiruko rwanyuze mu bigo by’igororamuco, bashimiwe uko bakoresheje ubufasha bw’amafaranga bahawe, kugira ngo abafashe mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Urwo rubyiruko rwibumbiye muri Koperative esheshatu, zirimo eshatu zikora ibijyanye n’ububaji, imwe ikora ibijyanye no gusudira, harimo ikora ibijyanye n’ubukanishi bw’imodoka ndetse n’indi ikora ibijyanye no gutwara imizigo, zose zikaba zikorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Ni inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda 119,963,800, bahawe na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (MININTER), hamwe na Polisi y’u Rwanda, kugira ngo bibafashe kwirinda gusubira mu ngeso mbi ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma y’uko bari bamaze kugororwa.
Ubwo hakorwaga umuganda udasanzwe ku Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023, wahurije hamwe urwo rubyiruko, abahagarariye MININTER, Polisi y’Igihugu, Umujyi wa Kigali ndetse n’ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco, hamuritswe ibikorwa bamaze kugeraho, banashimirwa uko bakoresheje inkunga bahawe.
Bamwe muri urwo rubyiruko bavuga ko nubwo abantu batatekerezaga ko bahinduka ngo babe abo bari bo uyu munsi, ariko inkunga bahawe yabafashije kwiteza imbere, kuko bagiye bayibyaza umusaruro bakagera kuri byinshi birimo ibikoresho bagiye bigurira bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi, ku buryo basigaye bagirirwa icyizere, bagahabwa amasoko yo gukora ibintu bitandukanye.
Uwitwa Hussein Kagabo avuga ko amafaranga bayakoresheje bakayabyaza umusaruro, bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije.
Ati “Twubatsemo hangari, asigaye tuyaguramo ibikoresho, ndacyeka ko urwego tugezeho rushimishije cyane, kuko kuri konte dufiteho amafaranga ageze ku bihumbi 500, ejobundi twaranguye imbaho z’amafaranga 1,300,000, mu byo ducuruza dufiteyo intebe zihagaze hafi miliyoni enye.”
Mugenzi we ati “Ntabwo abantu batekerezaga ko twahinduka cyangwa se ngo tube abo turi bo aka kanya, kuko bamwe bavugaga bati bya bisambo, ubu baraza bavuga bati turi abakiriya, bakaza bakadukoreshaho inzugi, amadirishya, dufite n’ibindi bikoresho byinshi, ababaji barahari, abasuderi, abakanishi, turimo ingeri nyinshi zitandukanye.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage, Urujeni Martine, yabasabye gufasha abatarahinduka.
Yagize ati “Kugororwa mu by’ukuri ntibiba bihagije, ahubwo kwiyemeza kutazasubira mu ngeso mbi, mu bibangiriza ubuzima, ndetse no gufasha abandi bakibirimo kubivamo, bibe intego yacu twese.”
Umunyamabanga uhoraho muri MININTER, Benjamin Sesonga, avuga ko nyuma yo kubona ko abavaga kugororwa bahitaga basubira mu ngeso bahozemo, bafashe icyemezo cyo kujya babafasha.
Ati “Tumaze kubona ko dusa nk’aho tuvomera mu kiva, dufatanyije na Polisi y’Igihugu, nibwo twahise twiga gahunda kuzajya tubona amafaranga macye, tukabona bamwe bishyize hamwe, tukabafasha, tukabahuza n’inzego z’ibanze, twarabikoze kandi turabona bitanga umusaruro.”
Imboni z’impinduka zasabye ko aho batuye, ndetse n’aho bakorera, n’ahandi baba bari mu mibereho yabo ya buri munsi, bagaragaza ko koko bahindutse, bakabifashwamo no kurangwa n’ikinyapfura, ubunyangamugayo, umurava mu kazi, no kwitabira gahunda zitandukanye za Leta, kuko ari byo bigaragaza ko ari imboni z’impinduka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|