Abanyonzi basaba ko nyuma y’ibi byumweru bibiri na bo Leta yazabemerera gusubira mu kazi

Abatwara abagenzi ku magare bamenyerewe ku izina ry’Abanyonzi basanzwe bakorera mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, bavuga ko bifuza ko Leta mu bushishozi bwayo yazabemerera bakagaruka mu kazi kimwe na bagenzi babo batwara abagenzi kuri za moto.

Ntahomvukiye Edouard usanzwe utwara abagenzi ku igare hagati y’Umurenge wa Nyamata n’uwa Mayange, avuga ko basaba Leta gushishoza ku buryo na bo bazemererwa kugaruka mu muhanda nyuma y’ingamba z’ibyumweru bibiri zirimo gukurikizwa kuva tariki 03 Kamena 2020.

Ntahomvukiye yagize ati, “Nk’ubu igare ni ryo nkuraho ibyo nkenera mu buzima bwa buri munsi, niho nkura amafaranga yo kugura ubwisungane mu kwivuza, n’ibyo gufasha umuryango muri rusange. Ni yo mpamvu nsaba ko Leta yatwemerera tukagaruka mu kazi mu byumweru bibiri biri imbere”.

Uwitwa Mutabazi Issa na we ukora umwuga wo gutwara abagenzi ku igare mu Murenge wa Mayange, avuga ko babyumva kuba batemerewe kugaruka mu muhanda kuko ngo ubwo byatewe n’uko Leta ibona ko byakongera ibyago byo kwandura icyorezo cya Coronavirus, ariko akongeraho ko bifuza na bo kugaruka mu kazi mu minsi ya vuba.

ubu bemererwa gutwara imizigo gusa, nk'ibicuruzwa n'ibindi bintu, bagasaba ko nyuma y'ibi byumweru bibiri bazemererwa no gutwara abagenzi
ubu bemererwa gutwara imizigo gusa, nk’ibicuruzwa n’ibindi bintu, bagasaba ko nyuma y’ibi byumweru bibiri bazemererwa no gutwara abagenzi

Yagize ati, “Bazadutekerezeho kuko natwe twamaze kumenya uburyo bwo kwirinda icyorezo, kandi turabyubahiriza. Ikindi twebwe nta nubwo dutwara abagenzi ahantu harehare ngo turatindana, haba ari ahantu hafi, rero natwe twifuza ko twagaruka mu kazi tugakora tukiteza imbere”.

Undi munyonzi witwa Ntakirutimana Emmanuel na we utwara abagenzi ku igare mu Murenge wa Nyamata, avuga ko bazi ikibazo cy’icyorezo cyugarije isi ku buryo na bo baramutse bemerewe kugaruka mu muhanda bakubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda nk’uko babikora n’ubu.

Ku rundi ruhande, abatega amagare bavuga ko bifuza ko yagaruka mu muhanda kuko abafasha muri gahunda zitandukanye, kandi yo ngo ntanahenda nka moto.

Bamwe bari bagize ngo ubwo moto zemerewe n'amagare aremerewe
Bamwe bari bagize ngo ubwo moto zemerewe n’amagare aremerewe

Umwe muri bo witwa Mahoro Vestine utuye mu Murenge wa Nyamata i Bugesera, avuga ko acyumva ko moto zagarutse mu muhanda yari azi ko n’amagare yemerewe, ariko nyuma asanga si ko bimeze.

Yagize ati, “Buriya abatega amagare n’abatega moto baratandukanye. Nkanjye nkunda gutega akagare, ntigahenda nka moto dore ko abanyonzi batanakenera lisansi nubwo bavunika mu kunyonga igare. Iyaba na bo bari bagarutse mu muhanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hahahaha, ko covid se mbona yakajije umuvuduko babwiwe n’iki ko tutazaba twasubiye mu rugo.

Ndayiragije Ben yanditse ku itariki ya: 7-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka