Abanyeshuri biga mu ma kaminuza bakomeje gukusanya inkunga yo kubakira abarokotse Jenoside

Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri za Kaminuza (FAGER) bari mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gatanu tariki 05/06/2013 bakiriye inkunga y’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’Abadiventisiti (UNILAK) igera kuri miliyoni 1,75.

UNILAK niyo yabimburiye izindi kaminuza mu kwegeranya inkunga yayo, amafaranga yavuye mu bwitange bw’abanyeshuri, nk’uko byatangajwe na Eliab Ndindabahizi ukuriye umuryango w’abanyeshuri biga muri iyi kaminuza yigenga.

Ndindabahizi yatangaje ko bari bihaye intego yo gukusanya amafaranga agera ku bihumbi 500 ariko abanyeshuri bakiyemeza kuyirenza kuko bumva akamaro ko kwigira no kwitangira igihugu cyabo.

Yagize ati: “Twebwe nk’urubyiruko tumenye ko twifitemo imbaraga. tumenye ko urubyiruko icyo twashaka gukora cyose twakigeraho niba urugero twari twihaye ari ibihumbi 500 tukaba twarakubye ndetse tukarenza inshuro eshatu hafi enye, ni ukuvuga ko urubyiruko rushoboye.

mugihe urubyiruko rwigishijwe neza rushobora kubaka igihugu. niyo mpamvu dutekereza neza ko urubyiruko rukwiye kwitabwaho n’ababeyi bakatuba hafi, bakaduta ibitekerezo bizima.”

Daniel Komezusenge uyobora FAGER we avuga ko icyo gikorwa cyerekana ko nta kidashoboka mu gihe abantu bose bashyize hamwe kandi bakagira intego imwe.

Ati: “Twatangiye tubona bishoboka cyangwa bidashoboka ariko ubu nta kintu na kimwe cyabuza iki gkorwa kuba. Isomo dukuyemo ni uko byose birashoboka iyo abantu bashyize hamwe ibitekerezo byabo.”

Iki gikorwa giteganya kubakira amazu 20 mu karere ka Ruhango, kije gikurikira ikindi bise “Student on the field” cyari kigamije kohereza abanyeshuri biga muri za kaminuza gusubira iwabo bagatanga inama ku byakwihutisha imihigo mu turere.

Kugeza ubu uyu mushinga wiswe “Selfreliance student” umaze gukusanya amafara agera kuri miliyoni 12. bakaba bakangurira buri wese kugira icyo atanga ashyigikira iki gikorwa. biteganyijwe ko mu Rwanda hose hazubakwa amazu agera ku 100.

FAGER yashinzwe mu rwego rwo guhinyuza ibikorwa bibi byakozwe n’abanyeshuri bigaga muri kaminuza mbere ya Jenoside.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka