Abanyeshuri baturutse mu ishuri rya gisirikare muri Qatar bari mu rugendoshuri mu Rwanda

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt Gen Mubarakh Muganga kuri uyu wa Gatatu yakiriye itsinda ry’abanyeshuri, abarimu n’abakozi bo mu ishuri rya gisirikare rya Joaan Bin Jassim ryo muri Qatar.

Aba banyeshuri bari mu Rwanda mu rugendoshuri batangiye kuva ku ya 19 kugeza ku ya 26 Gicurasi 2023.

Ni abanyeshuri biga mu ishuri rya gisirikare rya Joaan Bin Jassim baturuka mu bihugu bitandukanye birimo Qatar, Arabiya Sawudite, Sudani, Pakisitani, Somaliya, Turukiya, Iraki, Oman na Koweti.

Mu ruzinduko bagiriye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda RDF ku Kimihurura, bakurikiye ikiganiro cyagarutse ku rugendo rwo guhindura RDF, ndetse mbere yaho basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Aba banyeshuri basuye Kandi Ingoro y’amateka yo guhagarika jenocide iherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amatekegeko.

Muri uru rugendoshuri bazasura inzego zitandukanye zirimo banki Zigama CSS, Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, Ishuri Rikuru rya gisirikare ndetse n’ibindi bigo bike bya Leta n’iby’abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RDF HEJURU CYANEEEE

qween yanditse ku itariki ya: 24-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka