Abanyeshuri ba Wisdom School bakusanyije asaga miliyoni bafasha abarwariye mu bitaro bya Ruhengeri

Abana biga mu ishuri rya Wisdom School babifashijwemo n’ubuyobozi bw’ishuri n’ababyeyi babo, bakusanyije amafaranga 1,356,600 FRW, bafasha abarwayi bakennye cyane bari mu bitaro bya Ruhengeri.

Abana bakusanyije akabakaba miliyoni n'ibihumbi 400 yo gufasha abarwayi
Abana bakusanyije akabakaba miliyoni n’ibihumbi 400 yo gufasha abarwayi

Ni ku nshuro ya kane abo bana bakoze icyo gikorwa cy’urukundo, aho bishakamo ibisubizo babifashijwemo n’ababyeyi babo, buri mwana akitanga bitewe n’ubushobozi afite.

Ibikoresho binyuranye birimo imyambaro n’ibiribwa abana bakusanyije bifite agaciro ka 1,150,600 FRW, n’amafaranga 206,000 FRW yabonetse ku bufatanye n’abarimu babo.

Ni ibikoresho birimo imiti 86 y’amasabune yo kumesa, ubwoko butandukanye bw’amasabune yo gukaraba, ibiro 10 bya Omo, ibiro 15 by’umuceri, ibiro 45 bya sosoma, amacupa 41 y’amavuta yo kwisiga, Cotex 42, imiti yo koza amenyo n’uburoso bwayo, impapuro z’isuku, amavuta yo guteka, isukari, ibirayi, ibishyimbo, kawunga, imyambaro n’ibindi.

Abarwayi bahawe n'amata
Abarwayi bahawe n’amata

Mu kiganiro bamwe muri abo bana bagiranye na Kigali Today, bavuga ko nk’uko babitozwa n’ishuri bagize umutima w’impuhwe bahitamo gufasha abarwayi mu bushobozi bafite ku bufasha bw’ababyeyi babo, ngo ni n’uburyo bwo gutanga isomo ku bandi bana babatoza kugira umutima w’ubumuntu.

Ufitinema Uwase Gisèle wiga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye ati “Abanyarwanda babivuze neza ngo ubuzima ni magirirane, uko umuntu arya akaryama akabona nta bibazo afite agomba kumenya ko hari abababaye barara badasinziriye. Akantu gato ni ko kaguhesha umugisha, mu bushobozi buke bwacu twaratekereje dusanga hari icyo tugomba gukora dufashijwe n’ababyeyi”.

Arongera ati “Kandi ababyeyi bacu na bo ni abantu, iyo ubegereye ukabasaba ubufasha bwo gufasha abatishoboye babyumva vuba ndetse barabyishimiye kuko baba babona ko umwana afite ubumuntu, ubutumwa naha abandi bana bagenzi banjye, ni ugutekereza kure bakagira umutima wa kimuntu nk’uko Wisdom ibidutoza, burya gufasha ntibisaba ibya mirenge”.

Bafashije n'ababuze amafaranga yo kugura imiti
Bafashije n’ababuze amafaranga yo kugura imiti

Ishimwe Tuyisenge wiga mu wa gatandatu w’amashuri abanza ati “Twe abana twishyira hamwe tuti n’ubwo dufite ikidutunze, hari abababaye, ni bwo twageze mu rugo tubibwira ababyeyi bacu babyakira vuba, ubumuntu dufite tubutozwa n’abarimu bacu, imiryango yifashije ikwiye gufasha abakene kuko ni ho Imana itangira umugisha”.

Mugisha Samuel ati “Ndishimye kuba twaje gufasha abarwayi, ni umuco twigishwa ku ishuri no mu rusengero wo gufasha abarwayi, ibi bimpaye imbaraga zo gufasha abandi kandi nize ko umuntu adakwiye kugira ubugugu, gufasha ni ngombwa”.

Nduwayesu Elie, Umuyobozi wa Wisdom School, avuga ko iyo nkunga ari iy’abana ku giti cyabo, ndetse ngo ni na bo babitekereje basaba ubuyobozi bw’ikigo kubafasha kugeza inkunga yabo ku barwayi.

Yagize ati “Kuba abana baratwisabiye ko bashaka gufasha abababaye bagakusanya amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 356 n’amafaranga 600, bakaba baje kubitanga ku batishoboye mu bitaro, ndabashima cyane n’ababyeyi babo, uwo muco mwiza wo kwitanga no kumenya abababaye bamaze kuwufata kandi nzakomeza mbibatoze. Nshimira kandi n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri byabafashije kugira ngo igikorwa kigere k’ubo kigenewe”.

Abana bishimiye igikorwa bateguye cyo gufasha abarwayi
Abana bishimiye igikorwa bateguye cyo gufasha abarwayi

Intego nyamukuru y’icyo gikorwa, ngo ni ugutoza abana ubumuntu binyuze mu burere batozwa n’ishuri, mu muco mwiza wo gufasha abababaye nk’imbaraga z’ejo hazaza, nk’uko Nduwayesu akomeza abivuga.

Agira ati “Intego ni iyo gutuma umwana akurana ubumuntu, icyo twamaze kumenya muri Wisdom School, ni uko umwana atanga icyo yahawe, iyo umuntu yiga umuco aba ahabwa imbaraga nyinshi mu mubiri we, ni ukugira ngo abana b’Abanyarwanda buri gihe bagire umuco mwiza wo kumenya ko hari abandi bababaye. Ikindi ni bo Rwanda rw’ejo, ni bo bayobozi b’ejo, ni bo bazavura bakanigisha, ni ngombwa kubatoza umuco w’imbabazi uzabafasha kuzatunganya neza umurimo wabo”.

Ni inkunga yashimishije abarwariye mu bitaro bya Ruhengeri, aho bamwe bavuze ko bari babuze uko bamesa imyambaro bagahabwa isabune, hakaba n’abarwayi bane bahawe amafaranga ibihumbi 68 nyuma yo kubura amafaranga yo kugura imiti, ndetse bamwe bakaba badafite ababarwaza.

Nyiragukora Théopiste ati “Ndishimye cyane kubona abana bato baza kudusura mu bitaro batugemuriye, batanze urugero rwiza cyane, nari nabuze agasabune imyenda yari yacupiye nshaka uwantiza, ariko bampaye isabune n’amata, Imana ibarinde”.

Nyiranzira Clementine ati “Ndi uw’i Rubavu, nta muntu mfite ungemurira ariko ubu ndishimye kubona aba bana, nari nabuze isabune none irabonetse bampaye n’amata ndetse n’amavuta, ni Imana yabatuzaniye nari nabuze uko mbigenza kuko ntawe mfite undwaraza nari nabuze ayo ngura imiti kuko nta mituweri ngira none bampaye ibihumbi 20 biramfasha”.

Abana bavuga ko gufasha ari umuco batozwa n'abarezi
Abana bavuga ko gufasha ari umuco batozwa n’abarezi

Bazimaziki Augustin ati “Ni bwo nkigera mu bitaro ntabwo abo mu muryango bari bangeraho, ariko abana baraje baramfasha nari babuze uko mbaho none bahise bampa amata isabune, amavuta n’ibindi, ni urugero rwiza rw’abantu b’impuhwe”.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri burashimira abo bana babafashirije abarwayi bari umutwaro ku bitaro, aho abenshi batagira ubagemurira, nk’uko byavuzwe na Murekatete Christine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu bitaro bya Ruhengeri.

Ati “Wisom si ubwa mbere idufashije, iyi ni inshuro ya kane, uretse ubumenyi bafite n’ubumuntu n’umutima utabara, ni igikorwa cyadukoze ku mutuma kuko bazanye ibyari bikenewe. Hari abarwayi bari bafite ibibazo bikomeye aho babishyuriye amafaranga ibihumbi 68, hano tugira abantu bababaye aho umuntu aza nta kintu na kimwe afite akamara ukwezi ntawe umugeraho abaho ari umuzigo ku bitaro, ni bo duhuza n’aba bagiraneza barimo na Wisdom School”.

Arongera ati “Abarwayi barishimye namwe mwabibonye, isabune yabonetse ubu mu bitaro harahumura neza isuku ni nyinshi, nta nzara igikoma bakibonye, mbese ntabwo twabona uko twashimira aba bana”.

Nduwayesu Elie Umuyobozi wa Wisdom School
Nduwayesu Elie Umuyobozi wa Wisdom School
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igikorwa cyo muri wisdom(abana baho) n’ikindashyicyirwa peee

AKAYEZU Eric yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka