Abanyeshuri ba Well Spring Academy bafashije abangavu babyaye imburagihe
Amafaranga bahabwa n’ababyeyi babo ngo bajye mu birori cyangwa kwifata neza ku ishuri, bo biyemeje kuyakoresha bunganira Leta muri gahunda yo kugaburira abana mu marerero(ECD) yo hirya no hino mu Gihugu, bahereye ku babyarwa n’abangavu.

Ni gahunda abanyeshuri bo muri Well Spring Academy (ishuri riri i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali) bavuga ko bazakomeza nyuma yo kumva ko buri mwaka hari abangavu batwita batabishaka, bamwe baba badashoboye kurera abana babyaye, bitewe n’uko bakomoka mu miryango itishoboye.
Lys Marie Umuratwa wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye muri Well Spring Academy, ni umwe mu bayoboye abanyeshuri bagenzi be ku gitekerezo cyo gukusanya inkunga yo gufasha abana batishoboye, n’ubwo ngo batari bazi aho bahera batanga ubwo bufasha.
Babanje kubaririza banakora ubushakashatsi, baza kurangirwa Irerero ry’Abana bato(ECD) riri mu Mudugudu wa Ibuga, Akagari ka Karugira, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, batangira gukusanya inkunga.
Ni ECD irimo abana b’incuke 105 ako kagari kubakiwe n’Umuryango witwa ‘Hope and Homes for Children’, aho abana bavuka ku bangavu no ku bandi babyeyi batishoboye, harimo n’abafite ubumuga, bafashirizwa kubona ubumenyi bw’ibanze mu gihe abo babyeyi babo na bo baba barimo kwiga imyuga yatuma bongera kwiyubaka.
Umuratwa agira ati "Twebwe twagize umugisha wo kugira ababyeyi bafite ubushobozi, ni bwo twatekereje icyo twakora maze tugurisha ‘gateau’ twashoboraga gukoresha mu birori, habonekamo amafaranga yo kugura ibi biribwa, imyambaro n’inkweto byo gufasha abana bavuka ku babyeyi batishoboye."

Umuratwa yirinze gutangaza agaciro k’iyi nkunga ariko ngo ibiro 80kg by’isukari hamwe n’ibiro 100kg by’ifu y’igikoma, imyambaro n’inkweto byakusanyijwe, ngo bizasindagiza abo bana mu gihe hazaba harimo gushakwa indi nkunga.
Umuratwa avuga ko iyi gahunda yo gufasha abana batishoboye itazahagarara, kandi ko akangurira urubyiruko bagenzi be bavuka ku babyeyi bishoboye hirya no hino mu Rwanda, kwiha iyo ntego.
Umuyobozi w’abanyeshuri bo muri Well Spring Academy mu bijyanye n’imyemerere (Homonier), Nshuti Rutagwera Elie, avuga ko bashingiye kuri Bibiliya, Matayo 20:28, havuga ko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi.
Uwitwa Umuhoza Charlotte wabyaye afite imyaka 19 y’amavuko, uvuga ko adafite ubushobozi bwo gutunga abana be babiri yasigiwe n’Umunya-Uganda wabaye umwarimu i Gikondo akaza guta akazi, ku buryo uwo muryango we utazi aho aherereye.
Umuhoza utunzwe n’ibiraka byo kumesera abantu, avuga ko hari igihe we n’abana be babiri barimo ufite amezi arindwi y’ubukure, batabona icyo bafungura n’aho kurara, bigatuma barara ku gasozi iyo hatabonetse umugiraneza wo kubacumbikira.

Ndayishimiye Théogène ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu(CEDO) mu Kagari ka Karugira, avuga ko hari abangavu babyariye iwabo bagikeneye gufashwa kubona ibibatunga, bitewe n’uko badafite icyo bakora, harimo n’ababashije kwihugura mu myuga yabatunga ariko batarabona imirimo.
Umukozi w’Umuryango Hope and Homes for Children ushinzwe ubuvugizi no gushakisha inkunga, Paradis Dukoshe, avuga ko kugeza ubu bafite abana barenga 400 mu bigo bya ECD hirya no hino mu Gihugu binahugura abangavu babyariye iwabo, bakaba bakeneye ubufasha butandukanye, cyane cyane abafite ubumuga.
Dukoshe agira ati "Abana bafite ubumuga hamwe n’aba babyawe n’abangavu baracyahura n’ihohoterwa ndetse n’akato, usanga umubyeyi akeneye aho asiga umwana kugira ngo ajye gushakisha ibitunga urugo. Ni yo mpamvu dushyiraho ibi bigo, ntabwo dufite inkunga ihagije, dukeneye abafatanyabikorwa."
Dukoshe avuga ko ahangayikishijwe n’umubare munini w’abangavu yumva baterwa inda buri mwaka badafite uwafabasha kurera abo bana, mu gihe inkunga z’amahanga zigenda zigabanuka, "bikaba ari ngombwa kwigira, bihereye mu rubyiruko rungana nk’abo muri Well Spring Academy."

Ohereza igitekerezo
|