Abanyeshuri ba UR Nyagatare baganirijwe ku bubi bwo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare (UR Nyagatare Campus), Nkurunziza Jackson, avuga ko bababajwe n’imyifatire ya bamwe mu banyeshuri bagenzi babo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, nyamara aribo bakabaye intangarugero mu kuyubahiriza.

Murekatete Juliet yasabye abanyeshuri guha agaciro ubuzima bwabo n'ubwa rubanda
Murekatete Juliet yasabye abanyeshuri guha agaciro ubuzima bwabo n’ubwa rubanda

Abitangaje nyuma y’aho ku wa 11 Gashyantare, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare busuye iyo kaminuza, bakagirana ibiganiro n’abahagarariye abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bwa Kaminuza hagamijwe guhwiturana mu kwirinda COVID-19.

Ni ibiganiro byakozwe nyuma y’aho ku wa mbere tariki 08 Gashyantare 2021, abanyeshuri 11 ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, bafatwa banywera inzoga aho barara ndetse banasakuriza abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko bateguye ibiganiro bagamije gukorana neza n’inzego zose kugira ngo abafatanyabikorwa babo bibuke ko mu byo bakora bya buri munsi bagomba no kwirinda COVID-19.

Avuga ko igishimishije ari uko bageze muri kaminuza bagasanga ibyo basabwaga byose bijyanye no kwirinda babyubahiriza.

Ati “Ku irembo bafite akuma gapima umuriro, hari urukarabiro n’isabune ihagije, harimo intera mu mashuri, inzira z’aho binjirira n’aho basohokera ndetse n’imiti yindi bakoresha yo kwica microbe iyo bibaye ngombwa irahari. Banafite ariko urubyiruko rwahuguwe rufasha bagenzi babo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda”.

Yongeraho ko icyari gisigaye ari ukubibutsa ko ibyo bubahiriza ku ishuri bagomba no kubyubahiriza aho barara.

Yavuze ko ibiganiro bagiranye byari bigamije gukeburana kugira ngo ibyubahirizwa mu kigo byubahirizwe aho bataha, ntihazagire abanyeshuri bongera gufatwa barenze ku mabwiriza.

Ikindi ngo kwari ukubibutsa ko ubuzima bwabo bukomeye bakwiye kubuha agaciro.

Agira ati “Twanabibukije ko bagomba guha agaciro ubuzima bwabo kuko bukomeye, kandi ko nk’uko igihugu kiba cyabihaye agaciro n’uburemere nabo bakwiye kubyubahiriza bakirinda bakarinda n’abandi”.

Murekatete avuga kandi ko basoje bashyizeho uburyo bazajya bahanahana amakuru kugira ngo ikibaye cyose bacyunguraneho ibitekerezo.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri muri iyo Kaminuza, Nkurunziza Jackson avuga ko ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere babishimye kandi bihaye umuhigo wo gukangurira bagenzi babo kurushaho kwirinda no kutarambirwa.

Ikindi ngo kuba hari abanyeshuri bagenzi babo bafashwe barenze ku mabwiriza batabyakiriye neza, kandi nabo bafashe umwanya barabaganiriza kugira ngo batazasubira muri ayo makosa.

Nkurunziza ngo akeka ko impamvu habaye amakosa nk’ayo ari uko ibiganiro abanyeshuri bajyaga bahabwa bakuragamo indangagaciro byahagaze kubera COVID-19.

Abanyeshuri bahagarariye abandi biyemeje guhora bibutsa bagenzi babo kwirinda COVID-19
Abanyeshuri bahagarariye abandi biyemeje guhora bibutsa bagenzi babo kwirinda COVID-19

Yungamo ko ubundi umunyeshuri wa Kaminuza ariwe wakabaye intangarugero ku baturage aho kubabangamira.

Ati “Dukwiye kwirinda kandi tukumva ko tugomba kurinda abanyarwanda, tukaba aba mbere mu gushishikariza rubanda kwirinda iki cyorezo. Kuba ibiganiro twakuragamo indangagaciro byaragabanutse ntidukwiye gutezuka ngo dukore ibyo twiboneye binyuranye n’amabwiriza y’igihugu”.

Ati “Ku bwacu ntabwo twakiriye neza imyifatire ya bagenzi bacu ari nayo mpamvu twabahamagaye turabaganiriza, tubasaba kwirinda kubisubira kuko umuntu yanakwibaza ngo uwakoze biriya, ibyo yiga byo arabyumva neza?”

Avuga ko amakosa ya bagenzi babo ariko nanone yababereye isomo rikomeye ku buryo ubu batangiye guhora bibukiranya kugira ngo hatagira uwongera kuyagwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

natwerindo.abayoboyozi.bakagari.kagasiza batumereyenabICYANE

BIZWINIMNA yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

NATWE RURINDO TURIRINDA

BIZWINIMNA yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka