Abanyeshuri ba RP/IPRC-Kigali bigiye ku mihanda irimo gukorwa i Nyabihu

Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro, RP/IPRC-Kigali, ryajyanye abanyeshuri baryo biga iby’imihanda, kwigira ku migenderano (feeder roads) irimo gukorwa mu Karere ka Nyabihu, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi.

I Nyabihu harimo gukorwa imihanda y'imigenderano ireshya n'ibilometero 93
I Nyabihu harimo gukorwa imihanda y’imigenderano ireshya n’ibilometero 93

IPRC-Kigali ivuga ko irimo kubyaza umusaruro amasezerano RP yagiranye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, agamije gufasha abanyeshuri kwigira ku mishinga minini y’iterambere, harimo iyo gushyira kaburimbo iciriritse mu mihanda migenderano, ireshya n’ibilometero 30,000 hirya no hino mu Gihugu.

Umuyobozi wa RP/IPRC-Kigali, Eng Diogène Mulindahabi agira ati “Hari abanyeshuri bajyayo muri izi ngendo-shuri turimo gukora, ariko iyo barangije kwiga habaho kujya kwimenyereza umurimo, ndetse no kuduhuza na biriya bigo bikora imihanda, uko guhura bibifasha kubona akazi.”

Abanyeshuri ba IPRC-Kigali basobanurirwa uko imihanda ikorwa
Abanyeshuri ba IPRC-Kigali basobanurirwa uko imihanda ikorwa

Umuyobozi wa IPRC-Kigali avuga ko kugeza ubu abanyeshuri barangiza kwiga muri iryo shuri, bagahita babona akazi bitarenze amezi atandatu, bangana na 75%.

Umunyeshuri witwa Eric Niyizurugero wiga iby’imihanda mu mwaka wa kabiri muri IPRC-Kigali, avuga ko amasomo bigira hanze mu ngendo-shuri ari yo abungura ubumenyi burenze ubwo kwicara mu ishuri, ndetse bakahava babonye aho bazasaba kwimenyereza umurimo, byaba ngombwa bakagirwa abakozi baho.

Yagize ati “Nahavuye nzanye nimero za telefone z’umwenjeniyeri wa hariya, ni amahirwe akomeye kubonana n’abantu bakomeye nka bariya, baduhaye na ‘contacts’ zabo. Ubutaha nimbahamagara byaba byoroshye ko bampa ‘stage’(aho kwimenyerereza umwuga).”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyabihu, Jean Claude Habanabakize, avuga ko muri ako karere harimo gukorwa imihanda mishya y’imihahirano yerekeza ku ishyamba rya Gishwati ireshya n’ibilometero 93.

Habanabakize agira ati “Uyu munsi kwita ku mihanda birakorwa n’urubyiruko rufite ubumenyi, birumvikana ko uko tugenda dukora imihanda nanone, ni ko tuzagenda dukenera abayitaho mu gihe kirambye, byumvikane ko ibi ari isoko riba ribonetse ku rubyiruko mu gihe kizaza, kiri ngombwa.”

Akarere ka Nyabihu kavuga ko imihanda y’imigenderano irimo gukorwa yerekeza muri Gishwati, igiye gufasha kugeza ku isoko umusaruro ahanini ukomoka ku buhinzi n’ubworozi nk’amata n’amatungo, ibirayi, ingano, icyayi n’ibishyimbo biboneka muri kariya gace.

Akarere ka Nyabihu kavuga ko imihanda irimo gukorwa izajya yitabwaho n'urubyiruko rw'abanyeshuri bagasura
Akarere ka Nyabihu kavuga ko imihanda irimo gukorwa izajya yitabwaho n’urubyiruko rw’abanyeshuri bagasura

Ako karere kavuga ko kagiye no gushyira kuri Gishwati ubukerarugendo bushingiye ku kumenya inka, ubworozi bwazo n’ibizikomokaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka