Abanyeshuri ba Canada baje kwiga ububi bwa Jenoside yakorewe abatutsi

Umwalimu Amanda Grzyb wigisha muri University of Western Ontario yo mu gihugu cya Canada hamwe n’abanyeshuri 5 bari mu Rwanda guhera uyu munsi tariki 17/02/2012 mu rwego rwo kwiga ububi bwa Jenoside.

Dr. Grzyb avuga ko mu myaka 3 ishize yakozwe ku mutima na Jenoside yakorewe Abayahudi ubwo yasuye inzibutso za Poland, akaba yifuza ko n’abanyeshuri be bagera mu Rwanda kugira ngo bamenye Jenoside yabaye mu Rwanda basura inzibutso, guhura n’abacitse ku icumu rya Jenoside n’abarezi.

Biteganyijwe ko mu minsi 12 bazamara mu Rwanda bazasura urwibutso rwa Gisozi, Ntarama, Murambi na Bisesero.

Prof Amanda Grzyb wigisha itumanaho n’itangazamakuru muri University of Western Ontario asanzwe ari umushakashatsi ku birebana na Jenoside yakorewe Abayahudi, mu Rwanda hamwe na Darfur.

Ni ubwa kabiri Prof Grzyb aje mu Rwanda kuko muri 2010 yahaje akanatanga ikiganiro mu ishuri rikuru nderabarezi (KIE).

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka