Abanyeshuri 35 baminuje mu bijyanye n’ubuyobozi basoje amasomo yabo

Abanyeshuri 35 baturuka mu bihugu 10 byo ku mugabane wa Afuruka, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, basoje amasomo bamazemo umwaka ajyanye n’ubuyobozi (Police Senior Command and Ataff Course), yatangirwaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Abasoje amasomo bakoze akarasisi
Abasoje amasomo bakoze akarasisi

Muri abo banyeshuri 23 ni Abanyarwanda mu gihe 12 baturutse mu bihugu icyenda, aribyo Ethiopia, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Nigeria, Somalia, South Sudan na Tanzania.

Muri muhango wo gusoza ayo masomo y’icyiciro cya 11, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Rafiki Mujiji, yavuze ko yishimiye uburyo abanyeshuri batangiye ayo masomo bayasoje neza, abashimira intambwe bateye mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati “Uyu ni umwanya wo kwishimira intambwe muteye, mu gihe mwamaze mwiga mwagaragaje imyitwarire ikwiye, mugaragaza ubushobozi, gukorera hamwe n’ikinyabupfura”.

Arongera ati “Ndabibutsa ko amasomo duhabwa agira akamaro, iyo agize impinduka nziza mu buryo dukoramo akazi kacu, muyabyaze umusaruro murushaho kunoza inshingano zanyu”.

Bishimye amasomo basoje
Bishimye amasomo basoje

Ayo masomo y’icyiciro cya 11 ahabwa abapolisi bakuru, RIB na RCS nazo ni inzego ziba zihagarariwe, abo bose bakaba basanzwe mu nzego z’ubuyobozo, aho bayitabira hagamijwe kunoza no kungera ubumenyi mu kuyobora Abapolisi.

Atangwa n’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, aho uyasoje ahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters), ijyanye no gukumira amakimbirane no kuyarwanya mu gihe yabaye.

Bahabwa kandi n’impamyabumenyi yihariye, yo ku rwego rwa Advanced Diploma mu bumenyi bw’imiyoborere (Strategic Leadership and Management).

Ubumenyi bw’Igipolisi (Police and Skills), nibwo buhatse ayo mahugurwa, nk’urwego ruhambaye mu miterere, imyigishirize n’imyitozo y’igipolisi.

Dr. Nhlanhla Thwala, Umuyobozi wa African Leadership University
Dr. Nhlanhla Thwala, Umuyobozi wa African Leadership University

Muri uwo muhango, Dr. Nhlanhla Thwala, Umuyobozi wa African Leadership University imaze ibyiciro bibiri itangiye ubufatanye muri ayo masomo, yishimiye ubufatanye bw’iyo Kaminuza na Polisi y’u Rwanda muri ayo masomo.

Ati “Ni iby’agaciro ku masomo nk’aya yaranzwe n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika, dufite icyizere ko umubano w’ibihugu 10 wavuye kuri aya masomo, uzakomeza kubungabungwa”.

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, wasoje ku mugaragaro ayo masomo, yavuze ko ari umunsi wo kwishimira iterambere abo banyeshuri bagezeho, ririmo umuhate n’imbaraga bagaragaje, barangwa kandi n’umuco wo gukorera hamwe no kwihangana.

Ati “Ibyo iyo mutabigira ntimwari kuba musoje aya masomo asaba imbaraga. Ndabibutsa ko kwiga bitarangiriye aha, mugomba guhora mwongera ubumenyi bujyanye n’aya masomo ahuje inzego n’ibihugu bitandukanye, ni umusemburo w’ubufatanye”.

Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana
Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana

Minisitiri Gasana, yashimiye ibihugu byohereje abanyeshuri muri aya masomo, n’ibindi bifite ubushake bwo kohereza abanyeshuri mu gihe kizaza, avuga ko ubufatanye bwa Afurika no gushyira hamwe, ariyo nzira nyayo y’umutekano urambye.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye
Bahamya ko amasomo barangije azabongerera ubunyamwuga
Bahamya ko amasomo barangije azabongerera ubunyamwuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka