Abanyeshuri 25 bakomerekeye mu mpanuka
Ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri bo ku ishuri rya ‘Path to Success’, 25 baramereka, bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023.
Amakuru yatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, avuga ko iyo bisi yarenze umuhanda igwa mu ishyamba hakomerekeyemo abana 25 umushoferi n’umwzrimu umwe, ariko by’amahirwe nta muntu wahaguye.
Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.
Nta makuru aramenyekana y’icyateye iyi mpanuka, ariko harakekwa ko iyo modoka ishobora kuba yabuze feri.
Inzego zishinzwe umutekano ndetse n’iz’ubuyobozi zitandukanye, zahise zigera ahabereye impanuka kugira ngo bite kuri abo bana bakomeretse.
SSP Irere atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kwitonda kuko impanuka zihitana ubuzima bw’abantu benshi.
Ikindi abashoferi bakwiye kwitondera ni ukubanza gusuzuma ibinyabiziga byabo, bakareba neza niba byujuje ubuziranenge ndetse mbere yo guhaguruka bakabanza bakareba niba imodoka nta kibazo ifite, kuko bimaze kugaragara ko imodoka nyinshi zikora impanuka ziba zifite ibibazo bitandukanye birimo ko zishaje, ndetse zimwe ugasanga hari bimwe mu bice byazo bidakora neza bigatuma habaho impanuka.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byo koko impanuka zibaho ariko habaho n’ingamba zo kuzirinda.
Imodoka nyinshi zitwara abanyeshuri ziba zishaje cyane.
Ibi bikwiye kwitabwaho n’inzego bireba.
Murakoze!
Uwo mwana aruhukire mumahoro disi