Abanyeshuli biga ibya gisirikari muri Amerika baje kwirebera aho u Rwanda rugeze

Itsinda ry’abanyeshuli biga muri USA Air War College rigizwe n’abakoleneli 10 n’abajyanama 3 b’iryo shuli riri mu Rwanda mu rugendo shuli rugamije kwigira ku Rwanda nk’igihugu gifite amateka akomeye n’uburyo gikoresha cyiyubaka nyuma yo kunyura muri Jenoside.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi tariki 15/03/2012, abagize iri tsinda basuye Minisiteri y’Ingabo baganira na Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen. Charles Kayonga, n’abandi basirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda, bababwira uko igisirikare cy’u Rwanda gikora kuva mu 1994.

Uwari ukuriye iryo tsinda, Col. Brian, yavuze ko bamaze igihe biga ku bijyanye n’imibanire y’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba bakaba bari baje kureba koko niba ibyo basomye ndetse n’ibyo bize ari byo kugira ngo buzuze neza ubushakashatsi bwabo.

Yagize ati « umuntu yiga ibintu bitandukanye mu ishuli ariko biba byiza iyo ahagurutse akanagera aho ibyo yize biri akavugana n’abantu baho kuko abyumva neza kurushaho. Twasuye u Rwanda mu rwego rwo kunoza umubano dufitanye ariko nanone twifuzaga kumenya u Rwanda byimazeyo ndetse n’imibereho y’abarutuye nyuma y’ibihe bikomeye baciyemo».

Nyuma yo gusura Minisiteri y’Ingabo, iri tsinda rizasura ibigo bitandukanye birimo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zahoze ku rugerero, komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, inzibutso za Jenoside ndetse n’ibyiza bitatse u Rwanda nk’ingagi n’ibirunga mu ntara y’amajyaruguru.

USA Air War College ni ishuli ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rikaba ari ishami rya Kaminuza ya United States Air Force University yigisha ibijyanye n’ibya gisirikare. USA Air War College yatangiye mu 1946 ishinzwe Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka