Abanyekongo baturiye Nyiragongo bakomeje guhungira mu Rwanda

Impunzi 64 zabyutse zambukiranya ikibaya gihuza u Rwanda na Congo binjira mu Murenge wa Busasamana bavuga ko barimo guhunga imyotsi iva mu mazuku yarutswe n’ikirunga cya Nyiragongo kuwa 22 Gicurasi 2021.

Abahunze babaye bacumbikiwe mu rusengero
Abahunze babaye bacumbikiwe mu rusengero

Abahungiye mu Rwanda nu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, bavuga ko bafite ubwoba bw’imyotsi ikomeje kuva mu mazuku atarazima neza, bigatuma abayegereye babura ubuzima.

Umwe mu bageze mu Rwanda avuga ko abantu icyenda bamaze kwicwa no kubura umwuka "oxygen" bitewe n’ayo mazuku bakuma.

Kuva kuu itariki ya 23 ikirunga cya Nyiragongo kikimara kuruka, bamwe mu baturage ba Congo bagaragaye bifotoreza ku mazuku bayagenda hejuru, abandi bayotsamo ibigori.

Icyakora ahazwi nka Kilimanyoka aho amazuku yapfupfunutse agaca umuhanda wa kaburimbo uhuza umujyi wa Goma na Rutshuru, mu bantu bahifotoreje habonetse amafoto y’abahaguye bishwe n’iyo myuka ikizamuka.

Kigali Today ivugana na Mvano Etienne, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, avuga ko abahunga ngo batinya imyotsi irimo kuva mu mazuku.

Ati "Kubera imvura yatangiye kugwa imyotsi ikazamuka muri biriya byarutswe n’ikirunga, baravuga ko ababihumeka bapfa, tukaba twabakiriye biyongera ku basanzwe".

Abageze mu Rwanda biyongereye ku bandi 354 bamaze kugezwa muri uwo murenge wa Busasamana.

Ubu bacumbikiwe mu rusengero mu gihe hategerejwe ko basubira iwabo, cyangwa bikemezwa ko bazaguma mu Rwanda bagashakirwa aho bajyanwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko inzego zitandukanye mu Rwanda zikorana kugira ngo zifashe Abanyecongo bahuye n’iruka ry’ibirunga, bakaba bahungiye mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka