Abanyekongo bari bahungiye mu Rwanda batashye, bashima uko bakiriwe
Abanyekongo babarirwa muri 400 bari mu Rwanda mu Karere ka Rusizi bacumbikiwe, bari bahunze imirwano yaberaga muri Kivu y’Amajyepfo, basubiye mu gihugu cyabo bashimira u Rwanda rwabakiriye.

Muri aba Banyekongo 400, bamwe bavuye muri Kivu y’Amajyaruguru bahunga imirwano yarimo ibera muri Goma no mu bice bihakikije, nyuma yo kugera i Bukavu na ho imirwano irahabasanga bahungira mu Rwanda, abandi bakomereza Uvira na Kamanyola ariko baza gusanga ahantu hatekanye ari mu Rwanda.
Baganira na Kigali Today, abo baturage bavuze ko batashye mu gihugu cyabo, kandi bizeye ko umutekano wagarutse.
Umwe ati "Twahisemo gutaha, turashima u Rwanda rwatwakiriye neza, twari dutekanye. Twasabye gusubira iwacu barabyumva ndetse babidufashamo."
Abagore, abagabo n’abana benshi bagejejwe ku mupaka wa Rusizi I n’imodoka zashatswe n’u Rwanda, hagenzurwa ibyangombwa bemererwa gusubira mu gihugu cyabo."
Umupaka wa Rusizi I wanyuzweho n’Abanyekongo basubira mu gihugu cyabo, wari wafunzwe na M23, Dr Oscar Barinda umuvugizi wungirije wa M23, yabwiye Kigali Today ko bari barindiriye gukura abagizi ba nabi mu nzira, kugira ngo abataha muri Bukavu basange hatekanye.

Umwe mu Banyekongo wavuganye na Kigali Today yagize ati "Ntabwo twari twahunze M23, twahunze imirwano, ariko duhunga n’abagizi ba nabi barimo FDLR na Wazalendo barimo barasa bica abantu. Ubu tuzi ko bavuye mu nzira, dutashye twishimye."
Umujyi wa Bukavu uratekanye, imirwano iravugwa muri Uvira no mu nkengero zaho, abasirikare ba FARDC bahanganye na Wazalendo zirimo kubaka ibikoresho bya gisirikare.


Reba ibindi muri iyi video:
Ohereza igitekerezo
|