Abanyekongo bahungiye mu Rwanda batangiye gusubira iwabo

Abanyecongo bahungiye mu Rwanda batinya iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bamwe batangiye gusubira iwabo bashingiye ku ituze ry’imitingito.

Ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 mu Karere ka Rubavu, ndetse no mu mujyi wa Goma no mu nkengero zaho humvikanye imitingito ya hato na hato ikomeye ndetse imwe yangiza n’ibintu bitandukanye.

Ni imitingito yagize ingaruka ku mijyi yombi ndetse ikura abantu imitima, kugera n’aho ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru busabye abaturage guhunga batinya ko ikirunga cyaruka binyuze mu nzira zo munsi y’ubutaka.

Abanyekongo bamwe bahungiye mu Rwanda, abandi benshi berekeza i Sake muri Congo ariko kubera ubwinshi bw’abantu, byasabye abandi kugana inzira ya Goma-Kibumba inzira inyura aho ikirunga cyatangiriye kuruka.

Abantu bakomeje guhunga mu bihe bitandukanye. Icyakora mu ijoro ryo ku itariki ya 27 Gicurasi 2021 umubare w’abahunga wagabanutse ndetse bamwe batangiye gusubira mu ngo zabo i Goma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gicurasi 2021, Abanyekongo bari mu Rwanda batangiye gusubira ku mupaka bashaka gusubira iwabo.

Kigali Today ivugana na bamwe mu mpunzi bari bari mu Rwanda, bavuze ko babona ibintu byagiye mu buryo kandi bashaka gusubira iwabo.

Muri Stade aho baraye i Rubavu, hari abararanye n’amatungo bahunganye, bakavuga ko bifuza gusubira iwabo kugira ngo basange ingo zabo.

Uwitwa Zawadi ni umwe mu bahungiye mu Mujyi wa Gisenyi. Yabwiye Kigali Today ko bashaka gutaha.

Ati "Twataye ingo zacu, tuzi ko hari abahasigaye, turifuza kubasanga, turabona ibyo twabwiwe atari byo, imitingito yagabanutse."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana yacu ishimwe cyane!

ngabonziza yanditse ku itariki ya: 28-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka