Abanyekongo baheruka guhungira mu Rwanda barasaba gufashwa abana babo bakiga

Impunzi z’Abanyekongo ziheruka guhungira mu Rwanda zigahita zijyanwa gutuzwa mu nkambi ya Mahama, zirasaba gufashwa abana bagatangira kwiga, kubera ko kuba batarasubira mu ishuri bibasubiza inyuma mu myigire yabo.

Abanyekongo baheruka guhungira mu Rwanda barasaba gufashwa abana babo bakiga
Abanyekongo baheruka guhungira mu Rwanda barasaba gufashwa abana babo bakiga

Babisabye Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi ku wa Kane tariki 27 Mata 2023, mu ruzinduko abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, bagiriye mu Karere ka Kirehe mu nkambi ya Mahama, hagamijwe kureba imibereho y’impunzi ziri mu Rwanda by’umwihariko izo muri iyo nkambi, icumbikiye Abarundi ndetse n’Abanyekongo bagiye bahunga mu bihe bitandukanye.

N’ubwo muri iyi nkambi kugeza ubu abana b’impunzi bagera KU 27,406 bari mu mashuri mu byiciro bitandukanye, guhera mu mashuri y’incuke kugera mu yisumbuye, ariko hari n’abandi biganjemo ab’impunzi z’Abanyekongo ziheruka gutuzwa i Mahama, nyuma yo guhunga ibibazo byiganjemo iby’umutekano mucye biri mu gihugu cyabo, cyane cyane mu duce twa Kivu y’amajyaruguru, twiganjemo abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, aho abo mu bwo bw’Abatutsi bamaze igihe bakorerwa iyicarubozo bazira ubwoko bwabo.

Guhera mu Gushyingo 2022 kugera tariki 22 Mata 2023, mu Rwanda hamaze guhungira Abanyekongo 6,471 banyuze ku mipaka yo mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), aho abagera ku 4,595 babaye batujwe mu kigo ngororamuco cya Nkamira kiri mu Karere ka Rubavu, mu gihe abandi 1,760 bahise boherezwa mu nkambi ya Mahama.

Bamwe mu boherejwe i Mahama, basaba ko abana babo bafashwa gutangira kwiga kugira ngo bakomeze kugendana n’abandi, kubera ko kuba batarimo kwiga bibasubiza inyuma.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basezeranyi impunzi gukomeza kubakorera ubuvugizi
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basezeranyi impunzi gukomeza kubakorera ubuvugizi

François Rwabukamba Song,a umwe mu mpunzi z’Abanyekongo zimaze igihe mu nkambi ya Mahama, avuga ko kimwe mu bibazo bafite mu nkambi ari uko hari benewabo baheruka kuhatuzwa ariko abana babo bakaba batarimo kwiga.

Ati “Aha mu nkambi dufite benewacu baje ejo bundi, bafite abana babo barimo kwandagara ntabwo barimo kwiga. Twagira ngo mudukorere ubuvugizi rwose nyakubwahwa Minisitiri, nibura abo bana nabo babone uko bakwiga, byaba bidufashije”.

Asubiza kuri icyo kibazo, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Marie Solange Kayisire, yavuze ko batashoboraga guhita babashyira mu ishuri, kubera impamvu zitandukanye atanganza.

Agira ati “Ntabwo twashoboraga guhita tubashyira mu mashuri kuko muri DRC biga mu Gifaransa, bisaba ko babategura kugira ngo bazatangirane n’abandi umwaka w’amashuri utangira. Turakomeza tubikore kuko abari Nkamira baratangiye, ariko n’abari hano bagomba gutangira bakiga ururimi buhoro buhoro, bakanafashwa kugira ngo nibajya mu mashuri yabo bazabashe gukurikirana n’abandi”.

Minisitiri Kayisire yabasezeranyije ko mu bihe bya vuba abana babo bazatangira kwiga
Minisitiri Kayisire yabasezeranyije ko mu bihe bya vuba abana babo bazatangira kwiga

Akomeza agira ati “Ikindi ni uko baje hagati mu mwaka, biragoye cyane kwinjiza abana hagati mu mwaka, ariko bakeneye kubona ayo masomo abafasha kugira ngo nibatangira bizaborohere kwiga”.

Kuva mu 1996 mu bihe bitandukanye, u Rwanda rwagiye rwakira impunzi z’Abanyekongo, kubera ibibazo by’umutekano mucye byagaragaraga muri icyo gihugu, aho abangana na 88.6% ari abo muri Kivu y’amajyaruguru, naho 8.3% bakaba abo muri Kivu y’amajyepfo, mu gihe abandi 8.3% ari abaturutse mu bindi bice bitandukanye bya RDC.

Abana basanzwe mu nkambi ya Mahama bariga neza
Abana basanzwe mu nkambi ya Mahama bariga neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka