Abanyekongo bafashwe biba amafi mu Rwanda

Abanyekongo bafashwe biba amafi mu Rwanda
Abanyekongo 23 bafungiye mu karere ka Rubavu bazira kwambuka imipaka ku buryo butemewe n’amategeko bakajya kuroba amafi mu kiyaga cya Kivu mu gice cy’u Rwanda mu gihe mu Rwanda uburobyi bwahagaze.

Mu joro rishyira taliki 28 Nzeli nibwo inzego z’umutekano zataye muri yombi Abanyekongo bitwikiriye ijoro baroba mu gice cy’u Rwanda mu murenge wa Mushonyi, akarere ka Rutsiro bakoresha imitego yitwa Kaningiri itemewe gukoreshwa mu Rwanda.

Abo Banyekongo bavuga ko batazi uko bageze mu mazi y’u Rwanda kuko bari bazi ko bari mu gihugu cyabo ariko umuyaga ngo niwo ushobora kuba warabagejeje mu mazi y’u Rwanda.

Hashize amezi abiri uburobyi bw’amafi n’isambaza buhagaze mu kiyaga cya Kivu, Abanyekongo bafashwe bakurikiye isambaza nyinshi ziri mu mazi y’u Rwanda.

Bashobora guhanwa hagendewe kubyaha bakoze birimo kuvogera igihugu, gukora uburobyi batabifitiye uburenganzira hamwe no gukoresha imitego itemewe uretse ko yahise itwikwa.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

Kuki abo bakongomani batari gutotezwa kandi twebwe congo iyo tugezeyo idutoteza ntacyo twabakoreye nkanswe abajura n’abangizi?Harebwe uko bahanwa by’intangarugero batazongera Thanks

Frederic SIMBAHUNGA yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

KUVOGERA IMBIBI Z’IGIHUGU SHA!!!! UBUSUGIRE HEIN!!!, KAMATA WAJINGA !!!

CHAPA yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Bakunda inyama kubi!

yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Abanyekongo n’abanyamafuti koko! Ngo umuyaga niwo babayoboye? Gusa inzego za leta zibakosore uko bikwiye ariko ndabona gutwika iyo mitego yabo bitaribyo kubera ko wenda iwabo yemewe keretse ubwo niba nyuma yo kubahana muzabagira anyarda kungufu bakabona kugendera kuri gahunda y’igihugu cyacu. Murakoze

Peace yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka