Abanyatogo bashimye uko mu Rwanda ikoranabuhanga rigabanya ruswa

Itsinda ry’Abanyatogo ubwo ryari mu ruzinduko mu Rwanda ryashimye uko u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi nyinshi bikagabanya ruswa, bityo na bo biyemeza kujya kubikoresha iwabo.

Ruswa ni icyaha gihanwa n'amategeko
Ruswa ni icyaha gihanwa n’amategeko

Abari muri iryo tsinda babitangaje ubwo basuraga Polisi y’igihugu ku cyicaro gikuru cyayo, bagamije kureba uko urwo rwego rukora mu kurwanya ruswa, kuko ngo babona u Rwanda ruri mu bihugu birimo ruswa nke.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Togo, Madame M’mah Tchemi Jeannette, yavuze ko iwabo abantu bose bagisaba serivisi muri Polisi cyangwa ahandi babanje kugera ku bo bakeneye, bitandukanye no mu Rwanda aho henshi hakoreshwa ikoranabuhanga.

Yagize ati “Iwacu kugeza ubu umuntu wese ushaka serivisi iyo ari yo yose kuri Polisi bimusaba kujyayo, akavugana na bo barebana, ari byo bigishingiyeho itangwa rya ruswa. Ibyo twigiye ku Rwanda ni byinshi, birimo igikomeye cyo gukoresha ikoranabuhanga rituma ushaka serivisi adahura n’uyimuha”.

Abanyatogo basangiye ubunararibinye n'Abanyarwanda mu kurwanya ruswa
Abanyatogo basangiye ubunararibinye n’Abanyarwanda mu kurwanya ruswa

Ati “Tugiye natwe kureba uko ibyo twabishyira mu bikorwa, dukoreshe ikoranabuhanga ndetse tunongerere imbaraga ishami rya Polisi yacu rishinzwe kurwanya ruswa”.

Yakomeje avuga ko muri 2015 aribwo icyo gihugu cyongeye mu gitabo cy’amategeko ahana, icyaha kijyanye na ruswa, aho ngo icyo cyashyizwe mu bidasaza.

Yavuze kandi ko muri Togo Polisi iza imbere mu nzego zivugwamo ruswa nyinshi, hagakurikiraho ubucamanza, hakaza inzego zitandukanye z’ubuyobozi ndetse no mu mavuriro ya Leta.

ACP Emmanuel Karasi ukuriye ishami rya Polisi y’igihugu ryo kurwanya ruswa, yavuze ko abo bashyitsi beretswe byinshi bikoreshwa mu gukumira ruswa kandi bitanga umusaruro.

ACP Emmanuel Karasi, iburyo, na ACP Jean Nepomuscene Mbonyumuvunyi baganira n'abashyitsi
ACP Emmanuel Karasi, iburyo, na ACP Jean Nepomuscene Mbonyumuvunyi baganira n’abashyitsi

Ati “Twaberetse uko dukoresha ikoranabuhanga nko mu kwiyandikisha ku bashaka gukora ibizamini bya ‘Permis’, bakanabona ibisubizo muri ubwo buryo. Hari kandi nko muri ‘Controle technique’, aho usaba ukoresheje telefone yawe bagahita bakubwira igihe uzazanira imodoka nta gutonda umurongo”.

Arongera ati “Ibyo biri mu byo bishimiye, bakaba kandi banishimiye ko politiki ya Leta y’u Rwanda ishyira imbere kurwanya ruswa kandi bigashyirwa mu bikorwa”.

Abo bashyitsi basuye Polisi y’igihugu nyuma yo gusura Urwego rw’Umuvunyi, kuko ngo rukora nk’ibyo na bo bakora, bikaba byari mu rwego rwo gusangira ubunararibonye.

Igihugu cya Togo kiza ku mwanya wa 129 ku rutonde rw’ibihugu byamunzwe na ruswa, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 48. Igihugu gifite nimero y’inyuma kikaba ari cyo kirimo ruswa nyinshi. Iyo myanya yatanzwe hagendewe ku bushakashatsi bwa CPI (Corruption Perceptive Index) bwakozwe na Transparency International muri 2018, bukorerwa ku bihugu 175 byo hirya no hino ku isi.

Nyuma y'ibiganiro bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma y’ibiganiro bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka