Abanyarwanda ntibahangayikishwe n’abakoze Jenoside bakihishahisha-CARSA

Umuryango Nyarwanda wita ku isanamitima CARSA, urahumuriza Abanyarwanda, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko badakwiye gukurwa imitima n’abakoze Jenoside bakihishahisha kubera ko jenoside ari icyaha kidasaza kandi bazagenda bafatwa uko habonetse ibimenyetso bibashinja.

Umuyobozi wa CARSA Mbonyingabo Christophe avuga ko Abanyarwanda badakwiye guterwa ubwoba no kuba hari abakoze Jenoside bakihishahisha
Umuyobozi wa CARSA Mbonyingabo Christophe avuga ko Abanyarwanda badakwiye guterwa ubwoba no kuba hari abakoze Jenoside bakihishahisha

Bitangajwe mu gihe hari abakoreraga inzego za Leta z’Umutekano n’iz’ubuyobozi busanzwe baheruka gushyikirizwa ubutabera, mu buryo butunguranye kuko bagiye bafatwa bari mu kazi bisanzwe, hakaba hari abavuga ko bihangayikishije kuba mu nzego n’ubuyobozi harimo abakoze Jenoside.

Abaherutse kugaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside, cyangwa bakekwaho kuba barayikoze ni uwari Umuyobozi wa Polis y’Igihugu mu Karere ka Nyanza, none hakaba hamaze gufatwa uwari ugiye kujya mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, witwa Musonera Germain nawe ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Umuryango CARSA Mbonyingabo Christophe, atangaza ko Abanyarwanda bagomba kumenya ko icyaha cya Jenoside kidasaza, kandi ko n’ubwo hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, itarangiye kuko hakurikijwe ibyiciro bisobanura Jenoside.

Mbonyingabo avuga ko ubundi nyuma yo gukora Jenoside hakurikiraho kuyipfobya no kuyihakana, ari nacyo kiciro abagenda bafatwa baba baherereyemo, ibyo ngo bikaba bidakwiye gutera abantu ubwoba.

Agira ati, "Hari abibaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yarangiye, abo nibo batungurwa no kubona hakiri abakekwaho Jenoside barimo n’abayobozi bafatwa, ntawe ukwiye gutwarwa ubwoba no kuba Uwari DPC wa Nyanza na Musonera wari ugiye kujya mu Nteko ishinga amategeko barihishahishe ariko bakaza gufatwa kuko Jenoside ni icyaha kidasaza".

Mbonyingabo avuga ko kugira ngo abantu badakuka imirima, bagomba kumenya ko icyaha cya Jenoside kidasaza kandi kurwanya ingengabitekerezo bigomba gukomeza kugira ngo abafatwa bahanwe, kandi ko Abanyarwanda bakwiye kuvugisha ukuri ku byaha bya Jenoside.

Umuryango CARSA uri guhuza abarokotse Jenoside n'abayikoze n'urubyiruko kugira ngo abato bakure bafite amakuru nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuryango CARSA uri guhuza abarokotse Jenoside n’abayikoze n’urubyiruko kugira ngo abato bakure bafite amakuru nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagize uruhare muri Jenoside nabo bagaragaza ko bakanzwe no kuba hakiri abihishahisha ku byaha bakoze barimo n’abayobozi, ariko kuko hari imiryango yita ku isanamitima ikomeje guhuza no kuvura abafite ibikomere basigiwe na Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga Byicaza Jean Claude avuga ko, uretse abakoze Jenoside bihishahisha bakanayipfobya, hari n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi baza kwaka serivisi ku Murenge, ugasanga batemera ko bakoze Jenoside, ibyo bikaba bibangamiye kugera kuri bwa bwiyunge buhamye ariko iyo imiryango yita ku isanamitima ibitayeho basuhirana ubumuntu.

Agira ati, "Mu bantu bafungurwa bakaza gusaba indangamuntu usanga nka 20%100 bose batavugisha ukuri, bavuga ngo twarashutswe cyangwa barandenganyije, ntabyo nakoze".

Byicaza avuga ko ibyo byose ari ingaruka za Jenoside kandi ari ngombwa ko bene abo baganirizwa mu buryo butuma bahinduka bakabana neza n’abandi, kugira ngo batange umusanzu wabo munkwiyubaka no kubaka Igihugu.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ingenhabitekerezo ya Jenoside Umuryango CARSA itangaza ko umaze guhugura imiryango y’abakoze Jenoside n’abo bahemukiye basaga 2500 mu Turere twa Muhanga na Kamonyi, kandi bagaragaza ko byahinduye imitekerereze bakarushaho kubana neza, binatanga icyizere kirambye mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu rwego rwo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jeside, mu Karere ka Muhanga hafunguwe Club Umucyo ihuriwemo n’abakoze Jenoside barangije ibihano bagafungurwa, abarokotse Jenoside n’urubyiruko, kugira ngo ababyiruka baganirizwe amateka nyayo y’Igihugu n’uko bagomba kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka