Abanyarwanda bihangane ibirori n’ubukwe birabujijwe – Minisitiri Shyaka

Icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora abari bafite ubukwe barabuteguye. Benshi ubu barahombye, abandi amatariki arimo arabagereraho, bamwe bakaba batari bazi niba bashobora kubukora cyangwa bashobora kubusubika, cyangwa bashobora gukora ubukwe bw’abantu bakeya nk’uko abashyingura hemerewe abatarenze 30, nk’uko amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya COVID abigaragaza.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, ubwo yasobanuraga ibyerekeranye n’ayo mabwiriza mashya, yavuze ko ibirori n’ubukwe bitemewe kuko bihuza abantu benshi kandi bishobora kugira ingaruka mu gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati ; « Abanyarwanda bihangane, ibirori n’ubukwe birabujijwe, batabyihutira ibyari ubukwe bikabyara ibindi, kuko ubukwe buhuza imiryango, kandi guhuza abantu benshi ntibyemewe, ubukwe butuma abandi bajya mu nsengero kandi ntizikora, ikindi haba kwiyakira bikaba byagora kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo nko kubahiriza intera. »

Minisitiri Shyaka yavuze no ku birebana n’inama zibujijwe, asobanura ko inama mu kigo ihuje abakozi itabujijwe kuko baba ari bakeya, ariko avuga ko inama zihuza abantu rusange zibujijwe.

Yagize ati « Inama tuvuga ni inama zihuza abantu benshi bakoze ingendo kandi na zo zitemewe, ariko inama mu kigo kimwe byo bifatwa nk’akazi nabwo bakubahiriza intera hagati yabo no kwambara udupfukamunwa. »

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka