Abanyarwanda bigaga muri Congo bashobora kutemererwa gusubirayo vuba
Abanyeshuri bo mu Rwanda biga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashobora kutemererwa gusubirayo vuba mu gihe cyose hakivugwayo icyorezo cya Ebola.

Ni umwanzuro wamaze kwemezwa ko abana bigaga mu gihugu cya Congo bagomba guhagarika amasomo bagakomereza mu Rwanda. Icyakora nk’abiga amasomo adasanzwe aboneka mu Rwanda bo ibyabo ngo bizajya byigwaho umuntu ku muntu.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, Inzego z’umutekano hamwe n’abayobozi b’uturere dukora ku mupaka wa Congo, hamwe n’abayobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bagasuzuma aho ingamba zashyizweho mu gukumira icyorezo cya Ebola zigeze, baganiriye no ku ihagarikwa ry’abanyeshuri bigiraga mu gihugu cya Congo.
Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Alphonse Munyantwali yagiranye na Kigali Today nyuma y’iyo nama, yatangaje ko batize ku kibazo cy’abanyeshuri bigaga mu gihugu cya Congo bahagarikiwe kujya kwigayo gusa, ahubwo banarebye ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola ku butaka bw’u Rwanda, cyane ko kubahagarika bifitanye isano no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.
Yagize ati « Inama twakoze irakurikira izindi twakoze mu gukumira Ebola tureba ingamba twafashe aho zigeze. Twishimiye ko ubukangurambaga bwigiye imbere kandi ibirebana n’isuku biratera imbere, naho ibirebana n’abanyeshuri twabiganiriyeho.
Ati «Ikibazo ni imyumvire, niba hari ibikorwa ushobora gukorera muri Congo, mu gihe hari Ebola mu rwego rwo kugabanya ibibazo bagomba kuza kubikorera mu Rwanda. Ababyeyi bahawe amakuru ko abana bigaga hariya bashaka amashuri mu Rwanda tukabafasha. »
Ku birebana n’abiga ibitari mu Rwanda, Guverineri avuga ko bagiye kugenda bareba umunyeshuri ku wundi n’aho yakwiga. Naho abana batari bazi icyongereza bakaba bagiye gufashwa kucyiga kugira ngo mu kwezi kwa mbere bashobore gutangirana umwaka n’abandi.
Umwaka w’amashuri mu gihugu cya Congo utangira mu kwezi kwa cyenda. Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, tariki ya 2 Nzeri 2019 bagiye ku masomo atangira umwaka ntibashoboye kuyajyaho kuko batemerewe kwambuka umupaka.
Ubuyobozi bukaba buvuga ko byakozwe mu rwego rwo kurinda Abanyarwanda ingendo zitari ngombwa harimo no kujya kwiga muri Congo kandi havugwa Ebola kandi mu Rwanda hari amashuri bakwigamo.
Ku kibazo kirebana n’uko muri Congo abanyeshuri bishyura make kandi umwana akiga ibyo ashaka, ubuyobozi buvuga ko ibyo batabona mu mashuri ya Leta mu Rwanda babisanga mu mashuri yigenga, naho niba ubushobozi ari bukeya bakaba bashyira abana mu mashuri ya Leta.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|