Abanyarwanda batuye muri UAE basabwe gusigasira isura nziza y’u Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), John Mirenge, yakiriye abahagarariye umuryango w’Abanyarwanda batuye i Abu Dhabi muri icyo gihugu, abasaba gukomeza guharanira gusigasira isura nziza y’u Rwanda.

Amb. John Mirenge yahuye n’aba Banyarwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023, nk’uko Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yabitangaje.

Mu byo yasabye harimo kubahiriza indangagaciro z’u Rwanda, zikwiye kuranga buri Munyarwanda aho aherereye hose hirya no hino ku Isi, guharanira gutuma u Rwanda rugira isura nziza mu mahanga binyuze mu byo bakora.

Amb. Mirenge kandi yabashishikarije kwiga ubumenyi bushya, ndetse bakitabira kujya no mu bikorwa bigamije kuzamura ubukungu bw’Igihugu, birimo ubucuruzi n’indi mirimo itandukanye ibabyarira inyungu.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kassim Kaganda, agaragaza ko Abanyarwanda ayoboye bakomeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda, no kubungabunga isura nziza yarwo.

Tariki ya 7 Kanama 2023, nibwo Ambasaderi John Mirenge yari yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Izo mpapuro yazishyikirije Saif Abdulla Alshamisi, Umunyamabanga wungirije ushinzwe Porotocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Amb. Mirenge yashyizwe muri izi nshingano ku wa 25 Werurwe 2023, asimbura Emmanuel Hategeka, wahagarariye inyungu z’u Rwanda muri UAE kuva muri Nyakanga 2019, akaba we yahise yoherezwa muri Afurika y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka