Abanyarwanda batuye muri Maroc bahaye ikaze Ambasaderi Shakilla Umutoni

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Maroc bahuriye hamwe, mu rwego rwo kwakira ndetse no kuganira na Ambassaderi mushya w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Madamu Shakilla Kazimbaya Umutoni.

Abanyarwanda batuye muri Maroc bahaye ikaze Ambasaderi Shakilla Umutoni
Abanyarwanda batuye muri Maroc bahaye ikaze Ambasaderi Shakilla Umutoni

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023, mu mujyi wa Rabat, Ambassaderi Shakilla Umutoni yasabye Abanyarwanda baba muri Maroc kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda aho bari hose, zirimo gukunda Igihugu.

Yabasabye kandi kugira ubumwe, ikinyabupfura ndetse no gukorana umwete mu mirimo bashinzwe, kuko aribyo bizatuma bagera ku musaruro bakiteza imbere ndetse n’Igihugu kuko ari byo kibitezeho.

Abanyarwanda baba muri Maroc basaga 120, bakaba biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri rwiga muri za kaminuza ziri mu mijyi itandukanye y’iki gihugu, kubera umubano mwiza uri hagati ya Maroc n’u Rwanda.

Ambasaderi Shakilla Umutoni aganira n'abitabiriye icyo gikorwa
Ambasaderi Shakilla Umutoni aganira n’abitabiriye icyo gikorwa

Abanyarwanda baba muri Maroc kandi bagaragaje ko bafite impano zitandukanye, haba mu bugeni n’ibindi aho bageneye Ambasaderi Shakilla Umutoni impano, mu rwego rwo kumwifuriza ikaze.

Shakilla yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, ku ya 1 Kanama 2023.

Muri Kanama uyu mwaka ubwo Ambasaderi Shakilla Umutoni Kazimbaya, yemezwaga n’Inteko Rusange y’Umutwe wa Sena, yavuze ko mu byo azibandaho birimo gukomeza kubaka umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Maroc, cyane ko bifitanye amasezerano y’imikoranire mu burezi, ubuvuzi ndetse no guteza imbere imikoranire y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka