Abanyarwanda batuye mu Misiri bahaye ikaze Ambasaderi CG Dan Munyuza

Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Misiri, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, bakiriye ndetse baha ikaze CG Dan Munyuza, Ambasaderi mushya uhagariye u Rwanda mu Misiri.

Amb. CG Dan Munyuza
Amb. CG Dan Munyuza

Ku Cyumweru gishize, Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri CG Dan Munyuza, yashyikirije Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri Amb. Nabil Habashi, kopi z’inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Amb. Nabil yahaye ikaze CG Munyuza ndetse amwifuriza guhirwa mu nshingano nshya zo guhagararira u Rwanda mu Misiri. Aba bayobozi bombi kandi baganiriye ku ngingo zitandukanye z’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho

Ambassaderi CG Munyuza yaganirije Abanyarwanda batuye mu Misiri ku ruhare rwa buri wese, mu bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Yabibukije amateka y’u Rwanda, ibyakozwe na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inzitizi zikigaragara. Yakomeje anabasobanurira ingamba zakoreshwa mu guhangana n’izo nzitizi.

Habayeho n’umwanya wo kungurana ibitekerezo byatanzwe n’abarimo abanyeshuri n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, bitabiriye uyu muhango.

Amb. Munyuza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 1 Kanama 2023, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asimbuye Ambasaderi Alfred Kalisa wari muri izi nshingano guhera mu 2019.

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye zirimo politiki, ubufatanye mu nzego z’iterambere ndetse n’umubano mu bya dipolomasi umaze imyaka myinshi, kuko Ambasade ya Misiri mu Rwanda yafunguwe bwa mbere mu 1976.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka