Abanyarwanda batanu baba mu mahanga batsindiye itike y’indege itangwa na Banki ya Kigali

Banki ya Kigali (BK) yatangaje amazina y’Abanyarwanda batanu baba mu mahanga(Diaspora), batomboye itike yo kuza mu ndege mu Rwanda no gusubira mu bihugu babamo, nyuma yo kuzigama amafaranga nibura Miliyoni ebyiri kuri konti zabo muri iyo banki.

Abo ni Fichere Niyorugira, Emmanuel Rugomboka Rwaka, Theophile Biziyaremye, Joana Ntarindwa Munyana na Zubeda Kalume, BK ikavuga ko nubwo bari hirya no hino ku Isi, bashoboye kwizigamira kuri konti basanganywe muri BK cyangwa inshya bafunguje.

BK imaze igihe ikangurira Abanyarwanda bagize Diaspora kwizigamira (mu mafaranga y’u Rwanda nibura Miliyoni ebyiri cyangwa ay’amahanga afite agaciro kayo), ababikoze kuva tariki 20 Ugushyingo 2023 kugera tariki 31 Mutarama 2024, bakaba ari bo bashyizwe ku rutonde rw’abatombora itike y’indege.

Ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024 nibwo iyo tombola yabaye, aho ikoranabuhanga rya mudasobwa ryabaraga ryihuta imibare iranga amazina y’abantu benshi, uwo rigezeho nyuma y’amasegonda 20 bakabihagarika, hahita haza izina rye, akaba abaye ’umunyamahirwe’.

Byakozwe inshuro eshanu, hashakwa abantu batanu muri 617 bashoboye kwizigamira nibura Miliyoni ebyiri mu gihe cyavuzwe, bose hamwe bakaba barazigamye Amafaranga y’u Rwanda hafi Miliyari icumi, nk’uko bitangazwa na Desiré Rumanyika, Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi muri BK.

Rumanyika yabashimiye ubwitabire bwageze ku rugero rwa 190%(hagendewe ku ntego BK yari yihaye), akavuga ko ubwizigame bw’abo bakiriya buzabyara ishoramari rikomeye mu Gihugu cyabo, ndetse akabizeza serivisi nziza.

Rumanyika yakomeje agira ati "Aya mafaranga hafi Miliyari 10Frw mwashoboye kwizigamira ni ayanyu, ni inkunga ikomeye cyane mu bukungu bw’Igihugu, hamwe n’andi tubasha kubona, tuyashora mu bikorwa bibyara inyungu."

Rumanyika avuga ko ayo mafaranga azagurizwa abantu bifuza gukora ubucuruzi, andi akazashorwa mu bikorwa byo kubaka amashuri, amavuriro n’ibindi, ariko ba nyirayo na bo bakazabikuza bongereweho inyungu (icyo bita compte bloqué).

Banki ya Kigali yari isanzwe iha Abanyarwanda baba mu mahanga serivisi za Banki z’Igihugu cyabo, binyuze mu gufunguza konti yitwa ‘BK Diaspora Banking’, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya ‘BK Mobile App’ ryo muri telefone, umuntu akabyikorera yifashishije indangamuntu ye gusa.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi muri BK, Yves Kayihura, avuga ko barimo gutegura uburyo amarushanwa ya Diaspora yo kwizigamira hagamijwe kuzatombora itike y’indege, byajya bikorwa inshuro ebyiri mu mwaka.

Banki ya Kigali ivuga ko abatomboye itike y’indege bagiye kubimenyeshwa no kuvugana n’abakozi bayo, uburyo bazava mu bihugu barimo bakaza gusura u Rwanda no kuzasubirayo, ikaba ari itike igira agaciro k’imyaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka