Abanyarwanda bashyiriweho ubwinshingizi bugoboka abapfushije, hakoreshejwe Mobile money
Sosiyete ya MTN ifatanyije n’ikigo cy’ubwishingizi Prime Life insurance bashyizeho ubwishingizi bwo kugoboka abagize ibyago byo gupfusha. Bukazafasha mu gihe uwapfuye yaba yaratanze cyangwa yaratangiwe amafaranga guhera ku 4,575 (RwF) ku mwaka; abo asize bakaba bahabwa guhera ku mafaranga y’u Rwanda 250,000 RwF.
Uwishyuye ubwishingizi bw’amafaranga 4,575(RwF) mu mwaka, abo mu muryango we ngo bagenerwa 250,000 RwF iyo yitabye Imana muri uwo mwaka, yaba yatanze 13,075 RwF hakishyurwa 750,000 RwF; yaba yaratanze cyangwa yaratangiwe 21,625RwF akishyurirwa 1,250,000 RwF, kugirango ashyingurwe neza kandi abo mu muryango babone ikibagoboka.

MTN yasabye abafatabuguzi bayo bose kwiyandikisha muri gahunda ya mobile money, igamije kwakira amafaranga muri telephone igendanwa, kuyoherereza undi muntu, kuyabika no kugura servisi; kuko ngo ari yo abantu bazajya bakoresha mu gutanga no kwakira amafanga agoboka imiryango yabo, mu gihe baba bitabye Imana.
Impamvu zatumye havuka ubu bwishingizi bwitwa MTN Life care, ngo n’uko kubona ubushobozi bwo gushyingura mu miryango myinshi biruhanya cyane, aho batambagiza agaseke basaba uwatwerera kugira ngo uwo muntu ashyingurwe cyangwa abasigaye bahabwe ubufasha; nk’uko byasobanuwe na Gregoire Minani, Umuyobozi wa Prime Life insurance.

Ubu bwishingizi butangwa hakoreshejwe telephone zigendanwa, ngo ni uburyo bworoshye bwo gufasha abaturage benshi bashoboka kugira imibereho myiza nyuma y’ibyago byo gupfusha, burahendutse kandi ngo bugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu; nk’uko byatangajwe na Dr Patrick Uwizeye, Umuyobozi ushinzwe gukemura imbogamizi z’ubucuruzi muri MTN Rwanda cell.
Icyakora abantu biteganyiriza cyangwa bateganyirizwa ubu bwishingizi bwo kuzabashyingura no kuzafata mu mugongo imiryango yabo mu gihe bitabye Imana, ngo ni abantu bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 60, nk’uko Prime Life ibisobanura.
“Umuntu wese uri muri icyo kigero arateganyirizwa tutitaye ku miterere y’ubuzima bwe (yaba ari umuntu urwaragurika cyangwa ari muzima); gusa iyo hatabayeho impanuka, abo mu muryango we nta mafaranga bagenerwa kereka iyo yamaze iminsi 60 byibuze ataritaba Imana nyuma yo gutanga umusanzu”, nk’uko Umuyobozi wa Prime Life yabitangaje.
Prime Life isobanura ko impamvu umuntu uri mu kigero cy’imyaka iri munsi ya 18 adateganyirizwa ubwo bwishingizi, biterwa n’uko ataba ari mu gihe cyo gufata indangamuntu ikoreshwa mu kujya muri mobile money.
Minani yavuze ko umuntu urengeje imyaka 60 ashobora kubanza kugana Ikigo cya Prime Life, bakumvikana uburyo yafata ubwo bwishingizi bwo kugoboka umuryango we mu gihe yaba yitabye Imana.
Ikigo cya MTN cyizeza ko ubwishingizi bukiri ku kigero gito mu Rwanda buzahita buba umuco mu baturage hakoreshejwe telephone zigendanwa, kuko ngo mu bafatabuguzi bacyo barenga miliyoni 3,5. Abasaga miliyoni 1,3 bamaze kwinjira muri gahunda ya Mobile money.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze cyane kuri iki gitekerezo mudushishikariza.ese ariya mafaranga atangwa rimwe mu mwaka waba udapfuye bikarangiriraho cg ukomeza kuyatanga uko umwaka utangiye.mudusobanurire