Abanyarwanda bari bafungiye muri Uganda barasaba Leta kubakurikiranira imitungo basizeyo

Abanyarwanda batandatu bari bafungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

barasaba Leta kubakurikiranira imitungo basize muri Uganda
barasaba Leta kubakurikiranira imitungo basize muri Uganda

Aba Banyarwanda barasaba Leta y’u Rwanda kubafasha gukurikirana imitungo yabo basize muri Uganda.

Ushizimpumu Steven ukomoka mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2017. Ngo yari afite Umushinwa bafatanya gucuruza ibijyanye n’imikino y’amahirwe. Avuga ko yari amaze gufungura amashami 13 ahitwa Mubende.

Kuwa 07 Ukwakira 2020, ngo yabonye abasirikare 14 bamutera iwe mu ijoro basaka inzu yose birangira bamujyanye mu Mujyi wa Kampala afunze igitambaro mu maso.

Ati “Twageze Mityana bamfunga igitambaro mu maso ndi ku mapingu, nongeye kumenya ubwenge nisanze mu cyumba cya jyenyine muri go down (inzu zo hasi) ahitwa i Mbuya muri CMI”.

Ushizimpumpu avuga ko agiye kubazwa yabajijwe impamvu akunze kuvugana n’abantu bari mu Rwanda, icyo bavugana n’abo ari bo. Avuga ko aho yari afungiye yahabwaga ibiryo buri nyuma y’iminsi itatu.

Avuga ko ibikorwa yakoraga yabitaye gutyo, ubutaka yaguze arabuta, imodoka ndetse n’amafaranga yari yarashoye. Yifuza ko bishoboka Leta y’u Rwanda yavugana n’iya Uganda nibura akabona imitungo ye.

Ati “Twasabaga Leta y’u Rwanda ko yadufasha ikatwishyuriza imitungo dusizeyo. Dusizeyo imitungo myinshi kandi mu by’ukuri ntawe tubisigiye. Ikindi niba ari EAC kuki batayidusubiza kuko dukorera ahemewe, twemerewe gukorera muri ibyo bihugu bigize uwo muryango”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mujye mushora imari iwanyu mwubake urwababyaye i mahanga aba ari i mahanga nyine

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 31-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka