Abanyarwanda barenga ijana batahutse
Impunzi z’abanyarwanda bamaze imyaka 31 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru bakiriwe mu Rwanda

.
Ni impunzi ziganjemo abagore n’ abana bavuga ko bavuye muri Rutshuru na Masisi, ibice bari batuyemo batunzwe no guhinga no gutwika amakara.
Bavuga ko bari bishyikirije ishami ry’ umuryango wabibumbye ryita ku mpunzi HCR ngo batahe mu Rwanda tariki 27 Mutarama 2025, ariko kubera imirwano mu mujyi wa Goma gahunda irasubikwa.
Ubuyobozi bwa HCR buvuga ko bari 114 ariko umwe agira ikibazo cy’ uburwayi.
Umwe mu baganiriye na Kigali Today yagize ati "baraje basubira inyuma kubera imirwano, Kinshasa yabanje kwanga ko bataha ariko ubu barabyemeye tuje kubakira."
Urayeneza utashye mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu avuga ko yabaga ahitwa Kamatembe, yari amaze ukwezi mu kigo cya HCR, atashye mu Rwanda n’ abana bane, naho impamvu yatumye adaha avuga ko byatewe n’ ababaca intege.
Agira ati "nahutse mpetswe ndi uruhinja, uwo twashakanye nawe ni uko, ntakintu cyo mu Rwanda tuzi, ariko iyo ushatse gutaha, hari abaduca intege ko gutaha bidashoboka."
Avuga ko aho yari atuye hari izindi mpunzi nyinshi kandi zishaka gutaha ariko zibura amakuru abafasha gutaha.
"Njye ndatashye ariko umugabo wanjye yasigaye, ategereje ko ngera mu Rwanda nkamubwira ko ari amahoro nawe agataha."
Abatashye barajyanwa mu kigo cya Kijote mu Karere ka Nyabihu bakitabwaho bakoherezwa mu miryango yabo, mbere yo koherezwa mu miryango bahabwa ibyo kubatunga mu mezi atatu, bahita bafotorwa bagahabwa irangamuntu ndetse bakishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.
MINEMA ivuga ko umunyarwanda mukuru utashye mu Rwanda agenerwa amafaranga ibihumbi 40 iyo avuye mu kigo, nyuma akagenerwa amadolari 188, naho umwana agenerwa amadolari 115.
Ohereza igitekerezo
|
Nibaze dufatanye kwiyubakira igihugu cyacu,Kandi busange rwose tubakiranye urugwiro.