Abanyarwanda barasabwa kwitegura CHOGM nk’abitegura ubukwe - Minisitiri Gatabazi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, arahamagarira Abanyarwanda kwitegura inama ya CHOGM nk’abiteguye ubukwe, kuko buri wese azagira aho ahurira n’inyungu zayo, yaba mu gihe cyayo cyangwa nyuma yayo.
- Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Kuba CHOGM ari inama idasanzwe by’umwihariko ku Rwanda nk’Igihugu giheruka kuba umunyamuryango wa Commonwealth, ikaba isigaje iminsi itarenze icyumweru kimwe ngo ibe, Abanyarwanda barasabwa kumenya ko hari abantu benshi bamaze kugera mu gihugu, baje gutegurira abayobozi bazayitabira, ku buryo abasigaye kuhagera ari abayobozi bakuru n’abandi bazaba bitabiriye inama.
Aha niho Minisitiri Gatabazi ahera asaba Abanyarwanda gufata iyo nama nk’ireba buri Munyarwanda wese, kuko abazaza bazakenera serivisi zitandukanye bazahabwa n’abantu batandukanye.
Ati “Turabwira abantu ko twamaze kuyinjiramo, tuyirimo, icya mbere bisaba ni ugufata CHOGM nk’inama ireba buri Munyarwanda wese. Hari igihe ushobora kuvuga ngo inama irareba RDB, Minisiteri cyangwa abayobozi bakuru, irareba buri Munyarwanda wese kuko abazaza bazakenera kugera ku kibuga cy’indege, kugenda, gusura, hari abagenda bakoresheje uburyo busanzwe, bazajya mu buzima bwacu bwa buri munsi”.
Ibi kandi ntibivuze ko serivisi Abanyarwanda basanzwe bakenera zizahagarara, kuko ubuzima buzakomeza nk’ibisanzwe nta gihungabanye, nk’uko Minisitiri Gatabazi abisobanura.
Ati “Ikiriho twamenya ni uko ubuzima bugomba gukomeza nk’uko bisanzwe, ugomba kwivuza azajya kwivuza, ujya gushaka ikibazo kigomba gukemurwa kizakemuka, ujya kuri Bank zizakomeza zitange serivisi n’abasanzwe bajya muri resitora nabo bazajyamo, turi muri CHOGM twese nk’Abanyarwanda”.
Kuba hari benshi bifuza kandi biteguye kuza mu Rwanda, birasaba ko abarutuye bitegura inama ya CHOGM nk’ubukwe nk’uko Gatabazi abisobanura.
Ati “Birasaba kugira ngo dushyiremo imbaraga zose, isuku turimo gusaba hirya no hino, nk’uwiteguye ubukwe, kuko iyo ubukwe bwabaye mu muryango n’abaturanyi b’umuryango mugari buri wese agira icyo azana. Birasaba kugira ngo buri wese abigire ibye”.
Akomeza agira ati “CHOGM nimara kurangira tuzagira imyaka ibiri umukuru w’Igihugu cyacu ayoboye Umuryango wa Commonwealth, hari serivisi zizaza gukorera hano, imirimo izakorerwa hano, hari imirimo izaboneka n’ibindi bizakomeza gukorwa, kubera ko tuzaba twinjiye mu kuyobora Umuryango wa Commonwealth”.
Abanyarwanda barasabwa kumera neza bagasa neza, bakarimbisha aho batuye, aho bakorera, kugira ngo koko bizabe bigaragara ko biteguye CHOGM nk’ubukwe, kuko ari inama idasanzwe yaba ku Rwanda cyangwa ibihugu bihuriye muri Commonwealth.
Biteganyijwe ko inama ya CHOGM izahuza Abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bakuru, izabera i Kigali guhera tariki 20 kugera 26 Kamena 2022, ikazasiga Perezida Paul Kagame, ari we muyobozi mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, ugizwe n’ibihugu 54, biri ku migabane itandukanye y’Isi, akazawuyobora mu gihe cy’imyaka ibiri.
Inkuru zijyanye na: CHOGM 2022
- Dore umusaruro u Rwanda rwakuye muri CHOGM 2022
- Exclusive Interview with Dr Donald Kaberuka on the sidelines of #CHOGM2022
- Video: Tumwe mu dushya twaranze #CHOGM2022
- Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe
- Urubyiruko rwa Commonwealth rwagaragarije abayobozi ibyifuzo byarwo
- Perezida Kagame yashimiye abitabiriye CHOGM, abifuriza urugendo ruhire
- Gabon na Togo byabaye abanyamuryango bashya ba Commonwealth
- Hari abantu batari muri gereza bari bakwiye kuba bariyo - Perezida Kagame
- Igice kimwe cy’Isi ntigikwiye kugenera abandi indangagaciro - Perezida Kagame
- Ibibazo ntibihora ari iby’urubyiruko gusa, n’abakuze hari bimwe duhuriraho - Perezida Kagame
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe n’Igikomangoma Charles
- #CHOGM2022: Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga baganiriye ku guhangana n’ingaruka za Covid-19
- Boris Johnson yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth
- Turi igihugu cyashenywe na Jenoside, ariko ubu cyarahindutse mu mutima, mu bwenge no ku mubiri - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’Ibihugu bitabiriye CHOGM
- Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe n’umukino wa Cricket
- #CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu
- Perezida Kagame yakiriye Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza
- Imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi zirimo gutwara abitabiriye CHOGM
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubukwe butagira amazi se bwagira isuku bute ko nk’ubu hari ibice by’umujyi byabuze amazi kuva mu wa 5!! , Keretse ahari Wasac niyisubiraho nibe water sometimes available. Naho ubundi Wasac ni yo ishobora kudusebya nitisubiraho.
Hari ubukwe butagira amazi se ko ari yo atuma haba isuku none hakaba hari ibice bimara iminsi nta mazi nka hamwe muri Kacyiru bashobora kumara iminsi itatu Bata yabona ko Wasac byayiyobeye!!!
Wa mugani wa ba bana ngo "Water Sometimes Available’ - Amazi aboneka rimwe na rimwe.