Abanyarwanda barasabwa kwitegura CHOGM nk’abitegura ubukwe - Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, arahamagarira Abanyarwanda kwitegura inama ya CHOGM nk’abiteguye ubukwe, kuko buri wese azagira aho ahurira n’inyungu zayo, yaba mu gihe cyayo cyangwa nyuma yayo.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Kuba CHOGM ari inama idasanzwe by’umwihariko ku Rwanda nk’Igihugu giheruka kuba umunyamuryango wa Commonwealth, ikaba isigaje iminsi itarenze icyumweru kimwe ngo ibe, Abanyarwanda barasabwa kumenya ko hari abantu benshi bamaze kugera mu gihugu, baje gutegurira abayobozi bazayitabira, ku buryo abasigaye kuhagera ari abayobozi bakuru n’abandi bazaba bitabiriye inama.

Aha niho Minisitiri Gatabazi ahera asaba Abanyarwanda gufata iyo nama nk’ireba buri Munyarwanda wese, kuko abazaza bazakenera serivisi zitandukanye bazahabwa n’abantu batandukanye.

Ati “Turabwira abantu ko twamaze kuyinjiramo, tuyirimo, icya mbere bisaba ni ugufata CHOGM nk’inama ireba buri Munyarwanda wese. Hari igihe ushobora kuvuga ngo inama irareba RDB, Minisiteri cyangwa abayobozi bakuru, irareba buri Munyarwanda wese kuko abazaza bazakenera kugera ku kibuga cy’indege, kugenda, gusura, hari abagenda bakoresheje uburyo busanzwe, bazajya mu buzima bwacu bwa buri munsi”.

Ibi kandi ntibivuze ko serivisi Abanyarwanda basanzwe bakenera zizahagarara, kuko ubuzima buzakomeza nk’ibisanzwe nta gihungabanye, nk’uko Minisitiri Gatabazi abisobanura.

Ati “Ikiriho twamenya ni uko ubuzima bugomba gukomeza nk’uko bisanzwe, ugomba kwivuza azajya kwivuza, ujya gushaka ikibazo kigomba gukemurwa kizakemuka, ujya kuri Bank zizakomeza zitange serivisi n’abasanzwe bajya muri resitora nabo bazajyamo, turi muri CHOGM twese nk’Abanyarwanda”.

Kuba hari benshi bifuza kandi biteguye kuza mu Rwanda, birasaba ko abarutuye bitegura inama ya CHOGM nk’ubukwe nk’uko Gatabazi abisobanura.

Ati “Birasaba kugira ngo dushyiremo imbaraga zose, isuku turimo gusaba hirya no hino, nk’uwiteguye ubukwe, kuko iyo ubukwe bwabaye mu muryango n’abaturanyi b’umuryango mugari buri wese agira icyo azana. Birasaba kugira ngo buri wese abigire ibye”.

Akomeza agira ati “CHOGM nimara kurangira tuzagira imyaka ibiri umukuru w’Igihugu cyacu ayoboye Umuryango wa Commonwealth, hari serivisi zizaza gukorera hano, imirimo izakorerwa hano, hari imirimo izaboneka n’ibindi bizakomeza gukorwa, kubera ko tuzaba twinjiye mu kuyobora Umuryango wa Commonwealth”.

Abanyarwanda barasabwa kumera neza bagasa neza, bakarimbisha aho batuye, aho bakorera, kugira ngo koko bizabe bigaragara ko biteguye CHOGM nk’ubukwe, kuko ari inama idasanzwe yaba ku Rwanda cyangwa ibihugu bihuriye muri Commonwealth.

Biteganyijwe ko inama ya CHOGM izahuza Abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bakuru, izabera i Kigali guhera tariki 20 kugera 26 Kamena 2022, ikazasiga Perezida Paul Kagame, ari we muyobozi mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, ugizwe n’ibihugu 54, biri ku migabane itandukanye y’Isi, akazawuyobora mu gihe cy’imyaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubukwe butagira amazi se bwagira isuku bute ko nk’ubu hari ibice by’umujyi byabuze amazi kuva mu wa 5!! , Keretse ahari Wasac niyisubiraho nibe water sometimes available. Naho ubundi Wasac ni yo ishobora kudusebya nitisubiraho.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 13-06-2022  →  Musubize

Hari ubukwe butagira amazi se ko ari yo atuma haba isuku none hakaba hari ibice bimara iminsi nta mazi nka hamwe muri Kacyiru bashobora kumara iminsi itatu Bata yabona ko Wasac byayiyobeye!!!
Wa mugani wa ba bana ngo "Water Sometimes Available’ - Amazi aboneka rimwe na rimwe.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 12-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka