Abanyarwanda barasabwa kunga ubumwe no gukunda Igihugu mu rwego rwo gusigasira Ubutwari

Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO), busanga kwimakaza indangagaciro z’ikinyabupfura, kunga ubumwe, gukunda igihugu no kunoza umurimo, biri mu byo Abanyarwanda badakwiye gusiga inyuma, kugira ngo barusheho gusigasira no kurinda ibyo Intwari zagejeje ku Rwanda.

Nkusi Déo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu
Nkusi Déo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu

Agirana ikiganiro na Kigali Today, Nkusi Déo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, yagarutse ku rugendo rw’ibyo u Rwanda rwagezeho, rubikesha umuco w’ubutwari, agira ati: “Ubutwari bwagize uruhare mu gutuma Igihugu kibaho, kiraguka kandi kirakura. Tugiye kureba ku mateka ya vuba ahangaha, urugero nko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yaho gato, tuzi neza uburyo Igihugu cyari cyarashegeshwe n’ingaruka zayo, kigasubira inyuma ndetse munsi ya zeru. Ariko nanone, indangagaciro z’ubutwari mu Banyarwanda, zabereye benshi nk’ikibatsi cyabafashije kumva ko igihugu ari icyabo, ko bakwiye kucyubaka kandi bakakirinda; bifasha kwigobotora ibihe bibi igihugu cyarimo, ubu umusaruro wabyo ukaba ugaragarira mu byiciro n’inzego zose”.

Kuri iyi nshuro ya 28 hizihijwe umunsi w’Intwari z’u Rwanda, ngo ukwiye kuba umwanya wo kurushaho gutekereza ibyatuma igihugu gikomeza gutekana, kikarushaho gukungahara, ari nako abagituye barushaho kugira imibereho myiza kandi bayobowe neza.

Ibi ariko ngo ntibyashoboka, hatabayeho kumva kimwe no guhuriza ku muco w’ubwubahane no gukunda umurimo unoze, nk’uko Nkusi yakomeje abivuga, agira ati: “Ibi byose bizakomeza gushoboka mu gihe Abanyarwanda bazaba barushijeho kwihesha agaciro no kumenya aho bagana. Bakamenya n’ibikenewe, kugira ngo babigereho. Muri urwo rugendo, umuco w’ubwubahane, ubunyangamugayo, ikinyabupfura, no kunoza umurimo, biri mu bintu bikwiye kwitabwaho kugira ngo koko bizadufashe kugeza Igihugu byacu ku bindi byiza byinshi bishoboka”.

Akomeza asaba urubyiruko, kumva ko ari bo bahanzwe amaso; bityo ko rudakwiye kwirengagiza cyangwa ngo rusigare inyuma mu bikorwa byose, bigamije ineza y’Igihugu.

Intwari zizirikanwa ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Mu cyiciro cy’Imanzi: Harimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wari uyuboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, rwatangijwe n’Ingabo za FPR Inkotanyi mu mwaka wa 1990, ndetse ku bwe, akaba atarahwemye kugaragaza ko umuntu nyawe akwiye kurangwa n’imigirire yo kwanga akarengane n’ikibi kabone n’ubwo yahasiga ubuzima. Muri iki cyiciro hiyongeraho Umusirikari utazwi izina, uhagarariye ingabo zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy’ubungubu n’ikizaza zitangira Igihugu.

Mu cyiciro cy’Imena: Harimo Umwami Mutara III Rudahigwa wayoboye u Rwanda kuva mu mwaka wa 1931-1959 akaba yararanzwe no kwigobotora ingoyi ya ba gashakabuhake b’Ababiligi mu Banyarwanda, no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Muri iki cyiciro kandi harimo Uwiringiyimana Agatha wabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 1993-1994, akaba yarakunze kwamagana ubusumbane, itonesha n’akarengane mu mashuri, akaba yari anazwiho kudashyigikira ivanguramoko mu Banyarwanda.

Michel Rwagasana: Yagiye ahabwa inshingano zitandukanye mu gihugu, aho yabaye Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’u Rwanda, ndetse aba Umunyamabanga w’umwami Mutara III Rudahigwa. Azwiho guharanira ko igihugu kigira ubwigenge.

Niyitegeka Félicité: Umubikira waranzwe n’ibikorwa byo kwitangira abandi, atitaye ku bwoko; imyitwarire yakomeje gukomeraho kugeza no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yangaga kwitandukanya n’abari bamuhungiyeho, kugeza ubwo yicanwa na bo.

Iki cyiciro kibarizwamo n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya bagendeye ku moko, nyuma yo kubisabwa n’abacengezi bari babateye mu mwaka wa 1997, babasanze mu Kigo, bibaviramo kwicwa.

Icyiciro cy’Intwari z’Ingenzi: Kugeza ubu nta muntu uragishyirwamo. Abari mu cyiciro cy’Ingezi ntibaramenyekana kuko hakirimo gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane abazashyirwamo.

Ibikorwa by’ubutwari, bikomeje gushimwa n’abaturage barimo n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru, bemeza ko iterambere bagezeho, barikesha Intwari ziyemeje guhara ubuzima, ziharanira ko igihugu kigera ku byiza.

Mbonariba Donatien wo mu Karere ka Musanze agira ati: “Ibyiza tumaze kubona muri iki gihugu tutigeze tubona mu myaka yo hambere byo ni byinshi. Urebe amagorofa mu mijyi no mu byaro, imihanda isukuye, amavuriro, amashanyarazi n’amazi meza, bikwirakwijwe henshi. Abaturage turakeye, imibereho ni myiza, turarwara tukivuza, abashonje bakagaburirwa. Aho rero ni ho duhera tuvuga ko ibyo byiza dukesha Intwari zahagaritse ikibi, zikimakaza ibyiza, natwe nk’abaturage tugomba kubikomeraho”.

Abaturage bashimangira ko badateze gutezuka ku ntego yo kubirinda no kubisigasira, nk’igihamya cyo kwitura ibyo izo Ntwari zaharaniye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka