Abanyarwanda barasabwa kugira umutima utabara abakene
Itsinda ry’abacuruzi bakorera mu Mujyi wa Kigali bishyize hamwe bakusanya inkunga yo kugoboka imiryango isaga 400 yo mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, yugarijwe n’inzara muri iki gihe Leta y’u Rwanda yasabye ko abaturage baguma mu ngo zabo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi muri iki gihe.
- Gufasha abatishoboye bikwiye kuba umuco mu Banyarwanda
Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2020, itsinda ry’abacuruzi umunani bakorera mu Mujyi wa Kigali, ryageneye inkunga y’ibiribwa bamwe mu baturage bo mu murenge wa Muhazi ho mu karere ka Rwamagana batabasha kubona ibyo kurya bihagije muri ibi bihe bya Coronavirus.
Iri tsinda ryafashe icyemezo cyo gukusanyiriza hamwe inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku ijyanye n’ubushobozi bafite, kugira ngo bereke umutima w’urukundo imwe mu miryango yugarijwe n’inzara, ubusanzwe yari itunzwe no guca inshuro buri munsi.
Inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku iri tsinda ryageneye bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhazi igizwe n’imifuka ya kawunga, ibishyimbo, amavuta, igikoma n’amasabuni, bigomba guhabwa abadashobora kubyigurira.
- Prosper (iburyo) na bagenzi be baturutse i Kigali batanze imfashanyo mu Murenge wa Muhazi
Prosper Ndayiramiye uhagarariye bagenzi be, yavuze ko nyuma y’uko babonye ko hari imiryango igowe bikomeye no kubona ifunguro ku munsi kuko itajya mu mirimo, bafashe icyemezo cyo kugoboka imwe muri yo ibabaye kurusha indi mu bushobozi bafite.
Icyakora aboneraho n’umwanya wo kwibutsa Abanyarwanda bifite kugira umutima utabara kuko bigaragaza ubufatanye mu kwiyubakira igihugu.
Yagize at “Turi mu gihe igihugu cyacu kiri guhangana na Coronavirus, twabonye ko hari abantu bari mu ngo kandi badafite icyo kurya, umutima uduhatira kubafasha.
Nk’Abanyarwanda dukunda igihugu cyacu rero twumva umusanzu wacu ari ingenzi mu gutera ingabo mu bitugu Leta yacu idahwema kudukangurira ubufatanye n’indangagaciro zigamije kubaka no guteza imbere urwatubyaye”.
Umuyobozi w’Umurenge wa Muhazi, Muhamya Amani, yashimiye iri tsinda ku mutima ukunda bagaragarije abaturage be babaha ibyo kurya, avuga ko bije bikenewe cyane kuko imwe mu miryango mu murenge ayoboye bigaragara ko kubona ifunguro ku munsi bisa n’ibitakiri gushoboka.
Ati “Ni igikorwa cy’indashyikirwa kandi buri umwe ugikorewe atabura gushimira byimazeyo. Ariko nanone ni ubutumwa bwiza ku bandi Banyarwanda babasha kubona amafunguro, gutekereza kuri bagenzi babo bakigowe no kuyabona.
Niba abantu bagomba kuguma mu rugo ngo birinde icyorezo kandi bakaba baryaga ari uko bakoze, urumva ko bitoroshye, birasaba rero kugira umutima utabara nk’uwo aba bavandimwe bacu batugaragarije”.
Inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku iri tsinda ryageneye abaturage bo mu Murenge wa Muhazi, igomba kugoboka abaturage bakabakaba 500 bibumbiye mu miryango isaga gato 90.
Mumpera z’ukwezi gushize kwa Werurwe ni bwo Leta y’u Rwanda yatangije ibikorwa byo kugeza ibiribwa ku batishoboye muri ibi bihe imiryango yose iri murugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo Coronavirus.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
- Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe yahitanywe na Covid-19
- Hari abatorohewe no kugera mu rugo saa kumi n’ebyiri, abakora ingendo za ngombwa barafashwa
- Dore Serivisi z’ingenzi zemerewe gukomeza mu gihe cy’ingamba zo kwirinda Covid-19
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 289
- Bishimiye ko abana bato basubiye ku ishuri, biyemeza kubafasha kwirinda COVID-19
- Abasubijwe muri Guma mu Rugo barasabwa gutinya COVID-19 kurusha uko batinya inzara
- Gukora Siporo muri Kigali utarenze Umudugudu wawe biremewe
- Abatunguwe na Guma mu Rugo i Kigali barafashwa gukora ingendo ku munsi wa mbere
- Umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 uragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
- Mu Rwanda abantu 4 bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 227
- Kigali: Abantu 12% banduye Covid-19 (ubushakashatsi)
- Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo (Inama y’Abaminisitiri)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|