Abanyarwanda barasabwa gutuza kuko umutekano wabo wizewe

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda (MINAFET), iratangaza ko ibibazo biri hagati y’ u Rwanda na Repuburika iharanira demokarasi ya Congo (DRC), bizakemurwa mu buryo bw’ibiganiro, kandi Abanyarwanda bagasabwa gutuza kuko umutekano wabo urinzwe.

Abanyarwanda barasabwa gutuza kuko umutekano wabo wizewe
Abanyarwanda barasabwa gutuza kuko umutekano wabo wizewe

Umunyamabanga wa Leta muri MINAFET, Prof. Nshuti Manasseh, avuga ko umutekano w’abaturage ku mipaka y’Igihugu urinzwe kandi wizewe, n’ubwo hari abagerageje gushaka guteza amahane ku mupaka wa Gisenyi.

Avuga ko Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ibibazo bihari bikemuke mu mwuka mwiza, kuko iyo ikibazo cyumvikana bitandukanye n’uko giteye, kirushaho gukomera kandi no kugikemura ntibyorohe.

Agira ati “Inzego zirimo kubikurikirana, Leta yacu ifite ubushake bwo kubikemura, hari ibiganiro biri kubera Nairobi kandi inzego zirimo kuganira ngo zumve ikibazo kurusha uko bamwe bacyumva, kandi abakuru b’ibihugu bafite byinshi bazicara bagacocera hamwe kugira ngo ibiganiro bigere ku ntego yo gukemura ikibazo, aho kwitabaza intwaro kuko ntabwo imbunda ari zo zizakemura ikibazo”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku nama ya CHOGM, hari abagaragaje ko u Rwanda rwaba ntacyo rurimo gukora ngo rurengere umutekano w’Abanyarwanda baturiye imipaka, nk’uko byari bimenyerewe.

Ibyo babishingiye ku kuba ubwo Abanyekongo bateraga amabuye mu Rwanda ku mupaka uhuza Goma na Rubavu, abashinzwe umutekano mu Rwanda basabye abaturage kutagira uwo basubiza cyangwa ngo bahangane n’abanyekongo bigaragambyaga, bashaka kwinjira mu Rwanda ku ngufu.

Kwigaragambya kw’abakongomani kandi kwanakurikiwe n’urupfu rw’umusirikare wa DRC, winjiye ku butaka bw’u Rwanda akarasa ku nzego z’umutekano, abapolisi babiri bagakomereka, ariko usibye kuba uwo musirikare yararashwe agapfa, nta kindi cyakozwe.

Hari kandi abaturage bumvikanye bashaka guhangana n’Abakongomani ubwo bateraga amabuye, ariko inzego z’umutekano zirababuza, kuko byashoboraga kuvamo ugushyamirana kudasanzwe kandi byatangijwe n’Abanyekongo.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda, avuga ko Abanyarwanda bakwiye gutuza bagategereza ibizava mu biganiro n’inzego za Leta ya Congo n’u Rwanda, aho gushaka gusubizanya mu buryo bwo gushyamirana.

Agira ati “Hari abigaragambije bashaka kwinjira mu Rwanda ariko ntibinjiye, kuba u Rwanda rutazamura ijwi ngo umwe azamure ijwi undi amusubize, ntabwo bivuze ko ntacyo rukora cyangwa ntacyo ruvuga”.

Yongeraho ati “Hari inzira ibintu biri kunyuramo, Abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga b’Ibihugu byombi baravugana, hari abahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kandi u Rwanda rwahisemo iyo nzira y’amahoro nta ntambara rusahaka, si ngombwa ko abantu basakuza, bavuza induru”.

Mukurarinda asaba Abanyarwanda gukomeza kurangwa n’ituze bagakora gahunda zabo za buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka