Abanyarwanda barakangurirwa kurushaho kwita ku burezi bw’abafite ubumuga

Umuryango Uwezo Youth Empowerment, ugizwe n’abafite ubumuga b’urubyiruko, urakangurira abagize umurwango nyarwanda, kwita ku burenganzira bw’abana bafite ubumuga b’abakobwa, gukora ibishoboka byose ngo boroherezwe muri gahunda z’isuku n’isukura ndetse na serivisi z’uburezi.

Umuryango Uwezo Youth Empowerment washinzwe n'urubyiruko rufite ubumuga, rugamije kuba ijwi rya bagenzi babo.
Umuryango Uwezo Youth Empowerment washinzwe n’urubyiruko rufite ubumuga, rugamije kuba ijwi rya bagenzi babo.

Uwo muryango umaze imyaka itatu ukora ufasha abana b’abakobwa bafite ubumuga 198 barimo abiga n’abatiga babarizwa mu mirenge itatu yo mu Karere ka Musanze, mu kubabonera ibikoresho by’ibanze bibafasha mu isuku n’isukura, byiyongeraho n’ubukangurambaga bugamije kuzamura imyumvire muri gahunda zidaheza abafite ubumuga.

Mutesi Karangwa Flavia, umukozi mu muryango Uwezo, agira ati “Kugeza ubu haracyagaragara abana bava mu ishuri ku mpamvu z’ubumuga, cyangwa imyumvire ikiri hasi y’abo mu miryango bakomokamo. Ariko kandi ntitwakwirengagiza ko hari n’ibigo by’amashuri byubatse mu buryo butorohereza abafite ubumuga kugera kuri serivisi zaho nko mu mashuri cyangwa ubwiherero. Ku bana b’abakobwa ho hiyongeraho ko iyo badafite ubushobozi bwo kwibonera ibikoresho by’isuku nka Cotex, bibatera ipfunwe, bikaba byababera intandaro yo guta ishuri”.

Abarezi, inzego z’ibanze, ababyeyi n’amatsinda (clubs) ahuriyemo abana b’abanyeshuri bafite ubumuga n’abatabufite, bafashijwe kuzamura imyumvire yo kwita ku bafite ubumuga, no koroherezwa muri serivisi z’isuku n’isukura, binyuze mu bukangurambaga bukorwa n’abafashamyumvire bakorana n’uyu muryango.

Ababyeyi b'abana bafite ubumuga na bo bahamagarirwa ko isuku n'isukura mu bana babo ari ngombwa
Ababyeyi b’abana bafite ubumuga na bo bahamagarirwa ko isuku n’isukura mu bana babo ari ngombwa

Dufatanye Frodouard, Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Ruhengeri, giherereye mu Murenge wa Muhoza, akomoza kuri iyi gahunda yagize ati “Gahunda yo kwimakaza isuku n’isukura mu bana bafite ubumuga, yadufashije gutinyura abo bana no kumva ko na bo bisanga mu bandi, bityo bibagarurira icyizere no kumva ko na bo bameze nk’abandi bose. Rero tukabona ko nk’ubuyobozi bw’ikigo tugomba gukomeza kwimakaza izo gahunda, cyane cyane mu bana bafite ubumuga, tukabigira umuco”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, buhamya ko hari intambwe igenda iterwa muri gahunda zituma abafite ubumuga boroherezwa kugera kuri serivisi zitandukanye zirimo n’uburezi.

Nk’ubu muri uyu mwaka wa 2021, ibyumba bisaga 500 n’ubwiherero busaga 700 byubatswe mu Karere ka Musanze, ku nkunga ya Leta y’u Rwanda n’ibyubatswe ku bufatanye na Banki y’isi, byubatswe hitawe ku mabwiriza agenga imyubakire yorohereza abafite ubumuga.

Ntirenganya Martin, avuga ko bihaye intego yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo, kugira ngo mu gihe kiri imbere ibigo byose bibarizwa mu Karere ka Musanze, bizabe byujuje ibisabwa byose byorohereza abafite ubumuga.

Yagize ati “Twihaye intego ko tuzakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose zituma abafite ubumuga babona uburenganzira bwabo, ndetse babone serivisi nkenerwa zose z’uburezi nta nkomyi. Ikindi ni ukurushaho kugira imikoranire ya hafi n’abo mu miryango y’abafite ubumuga bataragana ishuri, tubagaragariza ibirimo gukorwa kugira ngo babishingireho bahindura imyumvire bityo borohereze abana babo bagane ishuri, kuko za mbogamizi zose zizaba zakuweho”.

Inzego zitandukanye zaba iz'uburezi, iz'ibanze zihamagarirwa kwimakaza isuku n'isukura ku bana b'abakobwa bafite ubimumuga
Inzego zitandukanye zaba iz’uburezi, iz’ibanze zihamagarirwa kwimakaza isuku n’isukura ku bana b’abakobwa bafite ubimumuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka