Abanyarwanda barakangurirwa gusaba Pasiporo nshya z’ikoranabuhanga

Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka (DGIE) bwavuze ko pasiporo nyarwanda yari isanzweho izaba itagikora guhera tariki 28 Kamena 2022, kuko biteganyijwe ko abazisaba bose bazaba bafashe iz’ikoranabuhanga, ari na byo bakangurirwa, cyane ko iyo Pasiporo nshya ari n’iy’ibihugu bya Afurika y’Ibirasirazuba.

Abayobozi muri DGIE mu kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi muri DGIE mu kiganiro n’abanyamakuru

DGIE ivuga ko yongereye igihe cyo guta agaciro kwa pasiporo zari zisanzweho kuzagera mu mwaka utaha wa 2022, kuko zari kuba zitagikoreshwa nyuma ya tariki 27 Kamena 2021.

Umuyobozi Mukuru wa DGIE, Regis Gatarayiha, avuga ko byari ukugira ngo Abanyarwanda n’abandi bose basabira pasiporo mu mahanga babashe kujya kuri za ambasade z’u Rwanda gusaba inshya zikoranywe ikorababuhanga.

Gatarayiha avuga ko abenshi bavugaga ko batashoboye kujya gusaba pasiporo nshya z’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba zikoranywe ikorababuhanga, bitewe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 buri gihugu ku isi cyari cyashyizeho.

Ati "Ubu uko inkingo zigenda zitangwa imibare (y’abandura Covid-19) iragenda igabanyuka, nta muntu wabona pasiporo atageze hano (ku biro bya DGIE) cyangwa kuri Ambasade kuko nta muntu wagutangira igikumwe cyangwa ifoto".

Gatarayiha avuga ko kugeza ubu abantu babarirwa mu bihumbi 100 barimo ibihumbi 95 bari mu Rwanda, bamaze gusaba pasiporo nshya zikoranywe ikoranabuhanga.

Avuga ko uyu mubare ukiri muto cyane kuko Abanyarwanda bose basaga miliyoni 12 bagakwiye kuba bafite pasiporo n’ubwo atari itegeko.

Pasiporo nyarwanda y’ikoranabuhanga irimo guhabwa abaturage batuye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ifite ibyiciro bitandukanye hashingiwe ku gihe izamara, icyiciro cy’imyaka y’abayihabwa, ikiguzi ndetse n’umubare w’amapaje agize ako gatabo.

Pasiporo isanzwe y’amapaje 50 imara imyaka itanu ifite ikiguzi cy’amafaranga ibihumbi 75, pasiporo isanzwe y’amapaje 66 imara imyaka 10 ifite ikiguzi cy’amafaranga ibihumbi 100.

Pasiporo isanzwe y’abana ifite amapaje 34 imara imyaka ibiri ku bana batarengeje imyaka itanu, iy’abana bafite kuva ku myaka itandatu kugeza kuri 16 imara imyaka itanu, irimo gutangwa ku kiguzi cy’amafaranga ibihumbi 25.

Pasiporo y’akazi ifite amapaje 50 ikaba imara imyaka itanu, igurwa amafaranga ibihumbi 15, naho iy’abanyacyubahiro ifite amapaje 50 ikaba imara imyaka 5 ikagurwa amafaranga ibihumbi 50.

Ubuyobozi bw’Urwego rUshinzwe Abinjira n’Abasohoka ruvuga ko mu isesengura rwakoze ntaho rwabonye ko Abanyarwanda bananiwe gusaba pasiporo kubera ikibazo cy’amikoro.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro na DGIE
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro na DGIE

Gatarayiha avuga ko igiciro cya pasiporo kijyanye n’icyo bisaba kugira ngo ikorwe, kandi ngo si ngombwa ko bamanura igiciro nk’abashaka kuzigurisha ngo zishire.

Abantu bari mu Rwanda bifuza pasiporo begera umukozi w’Irembo cyangwa bifashije ku giti cyabo.

Bagomba kuba bafite amafaranga y’ikiguzi cya pasiporo hamwe n’indangamuntu, bamara kuyisaba babona ubutumwa bugufi bubamenyesha igihe bazajya kuri DGIE gutanga igikumwe no gufatisha ifoto.

Nyuma yo gutanga ibikumwe no gufatwa ifoto, uwasabye pasiporo ayihabwa mu gihe kitarenze iminsi ine kuva ku munsi yayisabiyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yampayinka DGIE= Direction générale de l.immigration et de l.Emigration igifransa se kiracyakoreshwa mu Rwanda!

Luc yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka