Abanyarwanda baracyategereje ubutabera nyuma y’imyaka 29 – Busingye Johnston

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yasabye amahanga kugira vuba na bwangu abakekwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagezwe imbere y’ubutabera

Mu cyumweru gishize umuryango w’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye I Yorkshire no mu majyaruguru y’u Bwongereza bateraniye mu mujyi wa Leeds mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Muri iki gihe Abanyarwanda hirya no hino ku isi bari mu bikorwa byo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri cya Jenoside. Ni iminsi 100 kuva ku ya 7 Mata kugeza ku ya 4 Nyakanga, yo kwibuka inzirakarengane zazize uko zaremwe, kwifatanya n’abarokotse ndetse no gushimangira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Ambasaderi Busingye binyuze mu nkuru yahaye Yorkshire Post, yasabye amahanga kugira uruhare mu gufata no kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mugihe I La Haye, umwe mu bavugwa ko ari we wabaye kwisonga mu gutera inkunga umugambi mubisha wa Jenoside Félicien Kabuga ari kuburanishwa.

Kabuga akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, gukangurira runanda gukora Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye gukora Jenoside, gutoteza abantu ku mpamvu za Politike, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Kabuga ni we washinze aba na Perezida wa Comité d’Initiative ya Radio Télévision Libre des Milles Collines (RTLM). Iyo Radio ishinjwa kuba yarabibye inashimangira urwango rushingiye ku moko no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe kubarimbura.

Uyu musaza w’imyaka 90, bamusanganye ibibazo byo mu mutwe birimo indwara yo kwibagirwa, mugihe abanyarwanda bakomeje gusaba ko urukiko rutazafata umwanzuro wo kudakomeza kumuburanisha kubera ibibazo by’ubuzima.

Busingye avuga ko guhagarika urubrubanza bidashibora kugaragaza ukuri ndetse kandi bitazafasha ababarokotse gukomeza urugendo rwo gukira ibikomere.

Mu bihugu by’iburengerazuba, Amerika, Canada, Bubiligi, Norvege, Danemark, Suwede, U Budage, U Buholandi, U Bufaransa byagerageje kugeza imbere y’ubutabera abakekwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo baburanishwe.

Mu Bwongereza, abantu batanu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside amazina yabo ndetse n’aho batuye harazwi, ndetse n’ibimenyetso bihagije bikaba bihari byarashyikirijwe ubutabera ariko ntibigeze baburanishwa.

Busingye avuga ko Abayobozi b’u Rwanda bakomeje gukorana mu buryo bwose bushoboka n’ab’u Bwongereza ndetse n’iperereza rikomeje mu gukusanya amakuru yose ashoboka.

Ati: “Turabizi ko bisaba igihe cyo gutegura imanza nk’izo, ariko nyuma yimyaka 29 umunsi umwe iyo utambutse uba ari igihe kinini cyane.”

Akomeza agira ati: “Icyo dushaka ni uko aba bagabo bagomba kugera imbere y’urukiko, hagatangwa ubutabera bitaratinda. Ni ngombwa ko hakorwa ibishobka ngo ntibitinde kugirango bitaba igikorwa kibangamira ubutabera.”

Busingye kandi agaragaza ko abakoze jenoside, kutagezwa imbere y’ubutabera bituma bihisha ndetse bagakomeza no gukwirakwiza mu bwisanzure ingengabitekerezo yabo mbi n’ubuhezanguni bushingiye ku moko no gucamo abantu ibice.

Yagize ati: “Mu myaka 29 kuva 1994, Abanyarwanda bagerageje kongera kunga ubumwe, kandi duharanira ko tutazongera gutwarwa n’amacakubiri ashingiye ku moko. Muri iki gihe, abaturage bose mu Rwanda bashyize imbere ko ari Abanyarwanda, ibikorwa bishingiye ku moko ntibikibatandukanya cyangwa bigashinhireaho mu kubona imirimo iyo ari yo yose ya Leta cyangwa kuvutswa amahirwe.”

Busingye avuga ko kuba hari abakoze jenoside bataragezwa imbere y’ubutabera, buri wese afite inshingano no kumva ko ari ngombwa guhangana nabo mu kurandura ingengabitekerezo y’inzangano bakomeza kubiba hirya no hino.

Ati: Abo bose bakomeje kwiyongera bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bagashaka guhishira ibyaha bakoze no kongera kugoreka amateka.”

Akomereza agira ati: “Nk’abanyarwanda, turashimira abantu bose baje batugana muburyo butandukanye, mu rugendo rw’ubwiyunge no kongera kwiyubaka dukira ibikomere mu myaka 29 ishize. Turashimira byimazeyo ibihugu byohereje cyangwa bikagerageza kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho uruhare muri jenoside.”

Ambasade Busingye yasabye u Bwongereza n’inzego zibishinzwe mu gihugu guhaguruka zikikuraho icyasha zasizwe no kuba hari abakoze jenoside bakidegembya ku butaka bw’u Bwongereza bitazangiza umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye asoza avuga ko urwango rw’abakoze jenoside n’ingengabitekerezo bakomeza gukwirakwiza bizaganzwa n’ubumwe n’urukundo by’Abanyarwanda haba mu Rwanda no mu Bwongereza. Ndetse avuga ko abihera ku mbaraga n’ubumwe by’abanyarwanda batuye I Yorkshire bagaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka