Abanyarwanda bakwiriye kurekerwa Demokarasi yabo - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asobanura ko Demokarasi ari imiyoborere ndetse ikaba amahitamo y’abaturage ba buri gihugu, kubera iyo mpamvu Abanyarwanda bakaba ari bo bagomba kwihitiramo batagendeye kuri Demokarasi y’ahandi.

Ibi yabisobanuriye Umuryango w’Abayobozi bakiri bato bo hirya no hino ku Isi (Young Presidents’ Organisation/YPO), ubwo yawakiraga ku wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022 muri Village Urugwiro.

Iryo tsinda ryari rigizwe n’abantu 26 bakaba ari ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu bihugu bakomokamo, ryaje mu Rwanda mu rugendo rwiswe ‘Once in a lifetime bucket list’, rugamije guhura n’abayobozi b’ibihugu n’inzego zitandukanye byo ku Isi.

Perezida Kagame yabakiriye abaganiriza ku ngingo irebana n’uburyo yumva Demokarasi, by’umwihariko Demokarasi ikwiriye Abanyarwanda kandi ko bakwiye kuyikomeraho.

Perezida Kagame avuga ko Demokarasi ayibona nk’imiyoborere, ’kandi ni imiyoborere koko’, ikaba isobanura imiyoborere n’amahitamo y’abaturage, bakaba ari bo ngo bahitamo icyo bifuza n’icyo bikorera ubwabo.

Perezida Kagame asanga Abanyarwanda bakwiriye kurekerwa Demokarasi yabo
Perezida Kagame asanga Abanyarwanda bakwiriye kurekerwa Demokarasi yabo

Umukuru w’Igihugu avuga ko mu gihe amahitamo n’uburyo bwo kubaho by’abaturage b’u Rwanda bitubahirijwe, ahubwo bigasanishwa n’amahitamo y’abandi baturage, adashobora kuvuga ko iyo ari Demokarasi nyayo.

Perezida Kagame ati "Demokarasi nyayo ni ukurekera abaturage amahitamo yabo, ntabwo dutinya kugaragaza uruhare rwacu kuko tuzi neza aho tuvuye, abo turi bo, icyo dushaka kuba cyo, ndetse tukaba dushaka kugikomeraho."

Umuryango ‘Young Presidents Organisation’ ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba uhuriza hamwe ba rwiyemezamirimo bakiri bato barenga ibihumbi 30 bo mu bihugu 142 byo ku Isi.

Uyu muryango uvuga ko wiyemeje guharanira ko Isi igira abayobozi bayobora neza abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo Perezida wa Republika avuga ni ukuri iyo gusa abaturage bafite ubwisanzure mu gutekereza, kwishyira, kugira ubudahangatwa ku mutungo bwite, no kutitiranya Igihugu n, Abayobozi b, Igihugu.

Ruremesha yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka