Abanyarwanda bakomeje gutahuka umunsi ku wundi

Ku gicamunsi cya tariki 07/02/2013, Abanyarwanda 48 barimo abasirikare babiri bahoze muri FDLR bageze mu nkambi ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi bavuye mu mashyamba yo muri Congo.

Aba Banyarwanda biganjemo abagore n’abana hamwe n’abagabo bake batangaza ko kuba mu mashyamba byari bimaze kurambirana kandi ngo kuyabamo suko bari bayakunze kuko ngo ntabyiza byo gutura ahadaturwa.

Bakomeza gutangaza ko ubuzima babagamo buteye agahinda ngo kuba abana babo bageze imusozi bagasusuruka babibona nk’ibitangaza kuko ngo babagaho mu buryo bwa kinyamaswa.

Mu mashyamba babagamo ngo bahuriyemo n’ingorane zikomeye kuko utarabuze umuryango we ngo yararwaye abandi baramugara kubera intambara za buri munsi.

Zimwe mu mpamvu zatumaga badatahuka ngo nuko baburaga inzira kuko bahigwaga nabi n’imitwe yitwaje intwaro; hari n’abandi bavuga ko batamenyaga amakuru ku birebena n’u Rwanda aho ngo bumvaga nta mahoro ari mu gihugu cy’iwabo.

Gusa ngo aho bamenyeye amakuru nyakuri ku Rwanda ubu ngo bafite gahunda yo gutahuka ari benshyi.

Ngo bishimiye kugaruka iwabo.
Ngo bishimiye kugaruka iwabo.

Akenshi iyo Abanyarwanda batahutse bakunze kuza ari abana n’abagore bakavuga ko abagabo bari mu nzira abandi bakavuga ko abagabo bapfuye bazize intambara zo muri Congo. Gusa ntawamenya niba ibyo bavuga ari ukuri kuko hari n’abavuga ko abagabo bakomeje igisirikare cya FDLR muri Congo.

Mu bigaragarira amaso nuko abari gutahuka muri iyi minsi bose bari kuza bararwaye kuko imibiri yabo inaniwe cyane ari abana n’abakuru bose usanga baba bari gukorora.

Aba batahutse bavuye mu bice bitandukanye byo muri Congo aribyo Shabunda, Karehe, Masisi na Uvira gusa banavuze ko basize bagenzi babo inyuma kuko ngo abenshi bafite imigambi yo gutahuka.

Hatahutsemo abasirikare babiri bitandukanyije n’umutwe wa FDLR

Mu batahutse tariki 07/02/2013, harimo Kaporari Ntakirutimana Jean Marie Vianne na mugenzi we Mugenzi Jean Gustave babaga mu mutwe wa FDLR.

Aba basirikare bavuga ko kuva muri FDLR atari ibintu byoroshye kuko ngo uvuyeyo wese aba yabanje gutekereza uko ucika utaretse no kurwana n’umutima kuko baba bacyeka ko bazagira ibindi bibazo bageze mu gihugu.

Abayobozi ba FDLR ngo bahoraga bababwira ko uje mu Rwanda wo muri FDLR afatwa nabi ibyo rero ngo nibyo bihejeje benshi mu mashyamba. Gusa ngo bumvise amakuru ya bagenzi babo batahutse ko bakiri bazima bibarema umutima bituma n’abandi biremamo akanyabugabo ko kugaruka iwabo.

Aba bagabo babiri babaga muri FDLR.
Aba bagabo babiri babaga muri FDLR.

Abo basirikare ngo batangaye bakigera mu Rwanda kuko bari bazi ko bashobora gutotezwa bakihakandagira ariko ngo basanze u Rwanda rwararenze iyo ntambwe ahubwo abantu basenyera umugozi umwe.

Aba bagabo barakangurira abasirikare basigaye muri FDLR gutahuka bakava mu bitagira umumaro kuko ngo basanga nta kintu na kimwe bazageraho badatashye iwabo. Ngo iyo umuntu yatsinzwe arambika intwaro hasi akemera ko ananiwe kandi ngo harageze ngo bave mu mashyamba baze kwiyubakira igihugu hamwe n’abandi Banyarwanda.

Abayobozi ba FDLR ngo nibareke ibyo barimo batahuke aho guhora babeshya ngo hari ubundi buryo buzashoboka ngo kuko bakurikije uko babonye u Rwanda rumeze basanga bitagishobotse.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka