Abanyarwanda bakiriye neza igikorwa cyo kurwanya FDLR muri Congo

Abanyarwanda bagaragaje ko bishimiye igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda kujya gufatanya n’ingabo za Congo mu kurwanya umutwe wa FDLR ;ndetse bavuga ko gutaha kw’ingabo z’u Rwanda bibeshyuje amakuru yari asanzwe atangazwa ko u Rwanda rutera inkunga M23.

Nubwo aba baturage ntawabahamagaye, ntibyababujije kuza ari benshi gushyigikira ingabo z’u Rwanda zinjiraga mu gihugu cyazo zinyuze ku mupaka wa Karuhanga ziherekejwe n’ingabo za Congo tariki 01/09/2012.

Laetitia ni umwe mu baturage batangaje ko anejejwe no kubona ingabo z’u Rwanda zakoranaga n’iza Congo mu guhashya umutwe wa FDLR kuko bikuraho ibihuha yari asanzwe yumva bivuga ko u Rwanda rutera inkunga M23. Avuga ko nta kuntu ingabo z’u Rwanda zakorana n’ingabo za Congo ngo zongere zikorane na M23 kandi irwanya Leta.

Abaturage bishimiye n’uburyo umutwe wihariye wari usanzwe ukorana n’ingabo za Congo watashye uherekejwe n’ingabo nyishi za Congo bigaragaza ko iyo ziba zikorana na M23 ingabo za Congo zitari kubaherekeza kugera mu Rwanda ndetse n’ukuriye ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru ngo abyitabire.

U Rwanda rutangaza ko rwahisemo kugarura ingabo zarwo mu Rwanda kubera ikibazo cy’amacakubiri yagaragaye mu ngabo za Congo hakavuka umutwe wa M23 urwanya Leta bigatuma gahunda yo guhashya FDLR ihagarara.

Hagati aho ariko umuvugizi wa Leta ya Congo ku cyumweru tariki 02/09/2012 yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zatashye zirenze umubare w’izari muri Congo.

Nkuko bitangazwa na Radio Okapi, umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, avuga ko ingabo 357 z’u Rwanda zatashye ari nyinshi kuko zitagombaga kurenga 50. Akavuga ko u Rwanda rukwiye gufatirwa ibihano kubera kuvogera igihugu cye.

Gen. Bauba Abamba (utambaye gisirikare)hamwe n'abandi bakuru b'ingabo za Congo baherekeje ingabo z'u Rwanda.
Gen. Bauba Abamba (utambaye gisirikare)hamwe n’abandi bakuru b’ingabo za Congo baherekeje ingabo z’u Rwanda.

Igikwiye kwibazwa kubitangazwa n’umuvugizi wa Congo akaba ari uburyo izi ngabo zakorera mu gihugu cye atabizi ndetse akaba atari yarabitangaje mbere y’uko M23 yivumbura kuri Leta cyane ko izi ngabo z’u Rwanda zakoranaga na FARDC yaje inaziherekeje kugera mu Rwanda.

Iyo ingabo z’ u Rwanda zikorana na M23 ingabo za FARDC ntizari kwemera cyane ko bakoranye urugendo rwa km 60 n’amaguru kugera mu Rwanda.

Leta ya Congo yanze ko igikorwa cyo gutaha kw’ingabo z’u Rwanda gikurikiranwa n’abanyamakuru kugira ngo birebere ukuri ndetse bashobora no kugira ibyo babaza nk’uko kigali Today yabitangarijwe n’umwe mu banyamakuru bo muri Congo baje kwakira izi ngabo anyuze mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Congo bwari bwahakanye ko hari ingabo z’u Rwanda zifatanya n’ingabo za Congo mu guhashya FDLR mu gihe u Rwanda rwatangazaga ko rugiye gucyura ingabo zarwo zisanzwe mu gikorwa cyo guhashya umutwe wa FDLR cyatangiye muri 2009.

Ibyatangajwe na Minisitiri Mende tariki 31/08/2012 byahise bivuguruzwa na Minisitiri w’ingabo wavuze ko ingabo z’u Rwanda zari muri Congo zifatanya n’iza Congo mu guhashya FDLR kandi bari ku mibare ingana.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

None bayirwanyije Gute sinunva ngo iraca ibintu muri Congo!

David yanditse ku itariki ya: 9-09-2012  →  Musubize

ukuri gukuraho ibihuha gusa navuga nti Bravo! kuri RDF/Ikaze mu rwababyaye muruhuke kandi mwarakoze!

Mugabo théoneste yanditse ku itariki ya: 4-09-2012  →  Musubize

Ayayayaya!!!!!ibya Congo biranze bibaye isosi kabisa.ni gute minisitiri w’ingabo anyuranya n’umuvugizi wa leta kweli.governance zero!

Venuste yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka