’Abanyarwanda baha agaciro ubwitange bwanyu’, Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku ngabo
Perezida Paul Kagame yifurije umwaka mushya ingabo z’igihugu anazibutsa ko Abanyarwanda bazikunda kandi bazubahira ubunyamwuga buziranga.

Yabitangarije mu butumwa yazigeneye kuri Noheri anaboneraho umwanya wo kuzifuriza umwaka w’ishya n’ihirwe wa 2019.
Yagize ati "Abanyarwanda baha agaciro uburyo mwitangamo, bidashingiye ku buryo mubacungira umutekano gusa ahubwo n’uruhare rwanyu mugaragaza mu kubungabunga amahoro arambye murinda ibishobora byose kubangamira ikiremwamuntu."
Yavuze ko ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro hirya no hino ku isi, ari bo ba ambasaderi bakomeye u Rwanda rufite mu mahanga kuko kuko bagaragaza isura nyayo y’u Rwanda.
Ati "Nta cyatunanira mu gihe cyose dufite imitekerereze ihamye kandi ikwiye. Twarenze imbogamizi nyinshi mu bihe byashize kandi ntibizaduca intege mu gukomeza gushaka icyateza imbere u Rwanda no mu bihe bizaza."
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi bitanga umusanzu mu kubungabunga amahoro mu bihugu bidahagaze neza mu mutekano.
Ingabo zarwo ziri mu bihugu nka Centrafrica, Sudani y’Epfo na Sudani ziri mu zivugwa imyato mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro ku isi.
Ohereza igitekerezo
|
Nibe umwaka utaha wakuraga intambara zose mu isi.Bibabaza cyane Imana yacu iyo ibona abantu yaremye barwana kandi ibitubuza.Ese hari igihe intambara zizashira ku isi?Yego rwose.Nkuko Zaburi 46:9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Kuli uwo munsi kandi nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isi isigare ituwe gusa n’abantu bayumvira.Nguwo umuti w’intambara zibera mu isi.
Afande asante sana ,natwe tugushimiye ko uhora udushakira inzira mumahanga ,ntituzatezuka kunama uhora utugira,ugire umwaka mushya muhire ,Imana ikomeze ikongerere ubuzima tukuri nyuma Salut yo You