Abanyarwanda bafungirwa muri Uganda basabwa kuyoboka RNC kugira ngo barekurwe (Ubuhamya)

Umwe mu Banyarwanda bari bafungiye muri Uganda utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko aho yari afungiye muri CMI i Mbuya basabwaga kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Mata 2021, ubwo Abanyarwanda icyenda bari bafungiye muri Uganda bagezwaga ku mupaka wa Kagitumba.

Uwo mugabo yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2011 yoherejwe n’itorero yasengeragamo kuvugayo ubutumwa bwiza.

Yanyuze ku mupaka wa Gatuna afite Pasiporo nyarwanda, mu gihe yari amazeyo ngo yajyaga agaruka mu Rwanda.

Ku itariki 30 Ugushyingo 2020, nibwo abasirikare 12 bamuteye iwe mu rugo buriye igipangu, bamutwarana n’umwana we w’umuhungu yambitswe ikigofero mu maso.

Avuga ko yafungiwe mu cyumba cya wenyine ariko nyuma y’aho aza kujyanwa muri bagenzi be.

Mu ibazwa rye ngo yarakubiswe cyane kugira ngo yemere ko ari maneko w’u Rwanda, abazwa abakozi ba Ambasade, kuba atoresha muri Ambasade, kuba akiza mu Rwanda no kuba amaturo n’ibya cumi byoherezwa mu Rwanda n’ibindi.

Avuga ko aho bari bafungiye basabwaga na bamwe mu Banyarwanda kuyoboka RNC bakarekurwa bagataha, ibyo kandi ngo yanabisabwe na Mukankusi Charlotte amusanganye na Gen Kandiho.

Ati "Naje kurwara ndaremba kubera inkoni no kutarya, nisanga mu bitaro mu kwezi kwa mbere 2021, mvuyeyo nyuma y’iminsi ibiri ku wa 21 Mutarama 2021, natumijwe na Kandiho musangana na Mukankusi Charlotte ndetse n’undi mugabo w’Umunyarwanda.

Uwo mugore yarancyuriye cyane agera aho ambwira ko icyankiza nkaguma mu mitungo yanjye ari uko nakwemera kuyoboka RNC nkajya ntanga n’imisanzu."

Uwo mugabo avuga ko mbere yo gufungwa ngo hari umugande wamusabye ko bakora ihererekanyabubasha akamwegurira insengero ze zose 54 zishamikiye kuri ADEPR nawe akamuha miliyoni 26 z’Amashilingi ya Uganda, abyanze ngo nibwo nyuma y’ibyumweru bibiri gusa yafashwe.

Avuga ko yasize imodoka, inzu yubakaga, insengero 54, Miliyoni 4 n’ibihumbi 800 UGSH, miliyoni 5 UGSH zari kuri konti.

Agira inama Abanyarwanda yo kudahirahira bajya muri Uganda kuko ntacyiza kiriyo uretse iyicarubozo bakorerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ABANYARWANDA AHOBARI HOSE BAJEGUKURA URWANDA MUMABOKO YIMPYISI BARUGARURE MURUKUNDO NUBWISANZURE KURI BURIWESE

TURYATUNGA EMMY yanditse ku itariki ya: 4-04-2021  →  Musubize

Mensonge calculé

Gate yanditse ku itariki ya: 3-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka