Abanyarwanda babiri bari bafungiye muri Uganda barekuwe nyuma yo gutanga amafaranga

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda bigaga muri kaminuza ya Bugema iherereye mu karere ka Luweero muri Uganda, bafashwe bataha mu Rwanda bakaba barekuwe hatanzwe ruswa y’Amashilingi ya Uganda 400,000.

Batanze amafaranga kugira ngo barekurwe
Batanze amafaranga kugira ngo barekurwe

Ndayishimiye Aimable w’imyaka 27 ukomoka mu Karere ka Rubavu na Kabahizi Marie w’imyaka 25 ukomoka mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bombi bigaga muri iyo kaminuza, bafashwe tariki ya 18 Ukwakira 2021 baza mu Rwanda.

Ndayishimiye yatangiye kwiga muri kaminuza ya Bugema mu mwaka wa 2015, aho yigaga ibijyanye n’ibaruramari (Accounting) na ho Kabahizi yatangiye kwiga muri iyo kaminuza mu mwaka wa 2016 akaba yigaga ikoranabuhanga (Networking).

Aba bombi ngo bageze mu Karere ka Mbarara kuri bariyeri ya gisirikare ngo bakuwe muri bisi ya Jaguar ku gahato bajyanwa gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Mbarara, cyitwa Makenke.

Aho Makenke batwaweyo n’abasirikare batatu ba Uganda, bahafungirwa amasaha atanu bashinjwa kujya mu Rwanda kandi imipaka ifunze.

Kubera ko abo banyeshuri bari bamenyesheje ababyeyi babo, umubyeyi wa Ndayishimiye Aimable ngo yifashishije inshuti ye y’Umugande maze ijya mu kigo cya gisirikare mu mishyikirano kuko bari basabwe 1,000,000 y’Amashilingi kugira ngo barekurwe kandi batayafite.

Kubera iyo nshuti y’umubyeyi wa Ndayishimiye abo basirikare bemeye kugabanya amafaranga bagera ku 400,000 by’Amashilingi, barayishyurwa abanyeshuri bararekurwa.

Abo banyeshuri bageze ku mupaka wa Kagitumba kuri uyu wa 19 Ukwakira 2021, bavuze ko aho mu kigo cya gisirikare bari bafungiwemo, bahasize umuryango w’Umunyarwanda ugizwe n’abantu batandatu bafashwe baza mu Rwanda, ndetse ngo n’imodoka yabo bari barimo iracyarimo ibikoresho byabo.

Ikindi ni uko ngo abasirikare benshi bari mu kigo cya Makenke bavuga neza Ikinyarwanda.

Na none abo banyeshuri batangaje ko inzego z’umutekano za Uganda zikomeje guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda ndetse zikabambura n’imitungo yabo.

Bakaba bagira inama abandi Banyarwanda batekerezaga kujya muri Uganda kubyibagirwa kuko bashobora no kuhaburira ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka