Abanyarwanda babaga muri Sudani bageze mu Rwanda (Video)

Abanyarwanda 32 babaga i Khartoum muri Sudani, bari kumwe n’abandi bantu 10 bakomoka mu bindi bihugu, baraye bageze mu Rwanda bahunze intambara ibera muri icyo gihugu.

Abageze mu Rwanda bakiriwe n’imiryango yabo, maze bashimira Leta y’u Rwanda yabatabaye, nyuma yo gufata icyemezo cyo gucyura Abanyarwanda babaga muri Sudani, igihugu cyugarijwe n’umutekano muke.

Tariki 25 Mata 2023 nibwo Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko hari Abanyarwanda bamaze guhungishwa bageze mu bihugu bituranye na Sudani birimo Djibouti.

Abanyarwanda bakabakaba 70 babaga muri icyo gihugu, abenshi ni abakora mu Muryango w’Abibumbye abandi ni abikorera, abo bose bafashijwe na Ambasade y’u Rwanda muri Sudani, ifatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, bakomeje kubakurikirana kugira ngo babashe kuva muri icyo gihugu.

Kuva imirwano yakubura muri Sudani, Abanyarwanda basabwe kubahiriza amabwiriza bahabwaga, kugira ngo batagerwaho n’ingaruka z’intambara.

Imirwano hagati y’umutwe wa RSF n’Igisirikare cya Sudan, yatangiye tariki 15 Mata 2023, kubera gutinda gusubiza ubuyobozi abasivili, nyuma y’imyaka ine hahiritswe ubutegetsi bwa Omar al-Bashir.

Iyi ntambara yakomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa ku wa 1 Mata 2023, agamije kuvanga ingabo za Leta n’iza RSF, bakanemeranya ku muntu ugomba kuziyobora.

Umutwe wa RSF ugizwe n’abahoze ari Abajanjawidi, washinzwe muri 2013 n’uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019. Guverinoma y’inzibacyuho yari yiganjemo abasivili, nayo yakuweho n’abasirikare ba Leta bafatanyije na RSF mu 2021.

Kuva iyo mirwano yubuye, abantu benshi bamaze kuhatakariza ubuzima mu gihe abandi bayikomerekeyemo.

Reba ibinsi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka