Abanyarwanda baba muri Zambiya baje kwirebera ukuri kw’ibibera mu Rwanda
Abanyarwanda bahungiye mu gihugu cya Zambia bageze mu Rwanda, tariki 12/02/2012, baje kwirebera amakuru y’impamo y’ibibera mu Rwanda kugira ngo babone amakuru nyayo azabafasha gufata icyemezo cyo gutahuka ku bushake.
Iri tsinda rigizwe n’abantu 3 bose baba muri Zambiya bayobowe na Mukakabego Gerardine wahunze u Rwanda muri 1994; ubu ni umwarimu muri kaminuza ebyiri zo muri Zambia: Cavendish University na National University of Zambia i Lusaka.
Biteganyijwe ko Mukakabego Gerardine hamwe n’abo yigisha, uyu munsi tariki 13/02/2012, basura akarere ka Huye ahitwa i Sovu aho Mukakabego akomoka.
Barasura kandi Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Ishami ry’Amateka n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza hamwe n’i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.
Ku munsi wa kabiri bazasura Ingoro y’igihugu y’umurage w’u Rwanda (National Museum), Groupe Scolaire de Save (Girls), Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, ORINFOR, asoreze ku ishuri ry’itangazamakuru riri Camp Kigali.
Mukakabego Gerardine ugarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 18 ahunze igihugu. Mbere ya Jenoside yabaye umunyamakuru kuri Televisiyo Rwanda.
Gahunda ya Come and See, go and Tell igamije gufasha Abanyarwanda bahunze kuza kwirebera ibibera mu Rwanda hanyuma bagasubira iyo bahungiye bakabwira abandi amakuru nyayo yabafasha gufata icyemezo cyo gutahuka ku bushake.
Kugeza ubu Abanyarwanda bahungiye mu bihugu by’i Burayi no muri Congo Brazaville bamaze kuza mu Rwanda muri iyo gahunda kandi basubiyeyo bishimiye ibyo babonye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|