Abanyarwanda baba muri Senegal na Mali batanze inkunga yo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza

Nyuma y’ibiza byibasiye Intara z’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuna n’iy’Amajyepfo, byahitanye abasaga 130 mu ijoro ry’itariki ya 2 rishyira iya 3 Gicurasi 2023, Abanyarwanda baba muri Senegal na Mali batanze inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibyo biza, ikabakaba miliyoni umunani z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uhereye ibumoso: Grégoire Mushyirahamwe, PS muri MINEMA Philippe Habinshuti na Benoît Kalisa Bisamaza
Uhereye ibumoso: Grégoire Mushyirahamwe, PS muri MINEMA Philippe Habinshuti na Benoît Kalisa Bisamaza

Kuri uyu wa Kabri tariki ya 23 Gicurasi 2023, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe, yakiriye intumwa zari zihagarariye Abanyarwanda baba muri Senegal na Mali, aribo Gregoire Mushyirahamwe na Benoit Kalisa Bisamaza, bamugejejeho iyo nkunga.

Bamubwiye ko Abanyarwanda batuye muri Senegal na Mali bababajwe cyane n’ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu, bikanangiza ibikorwa by’abatuye mu Ntara zashegeshwe, kimwe n’ibikorwa remezo Igihugu cyashyizemo ubushobozi bwinshi.

Bagaragaje ko u Rwanda barufite ku mutima, ko barushakira imbuto n’amaboko kandi ko bashyigikira gahunda zose z’Igihugu n’Ubuyobozi bwacyo, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, kandi ko batewe ishema no gufasha Igihugu cyabo uko babishoboye.

Bagaragaje ko hakenewe ubwitange bwa benshi kugira ngo hasanwe ibyangijwe n’ibiza bityo basaba abari mu Gihugu n’abari mu mahanga, gukomeza gutanga inkunga yabo uko babishoboye kandi ko abashyize hamwe nta kibananira.

Basabye n’abandi Banyarwanda aho bari hirya no hino ku Isi, gukomeza ubwo bufatanye basanganywe bwo gufasha abandi, cyane cyane ababa batunguwe n’ibyago nk’ibyo biza.

Mu butumwa bwo gushimira Abanyarwanda bo muri Senegal na Mali bagejejweho na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga n’ubw’Abayobozi b’imiryango ibahuza bose, bagarutse ku bwitange Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu badahwema kugaragaza mu bikorwa binyuranye.

Mu myaka ishize bakoze n’ibindi bikorwa byo kugoboka abatishoboye nko kubafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), kubafasha kubona amashanyarazi (Cana challenge), gahunda ya Girinka, gahunda zo gufasha abatishoboye bakorera mu bihugu batuyemo, kimwe n’izindi gahunda zinyuranye z’Igihugu zirimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari n’izindi gahunda aho Abanyarwanda bo muri Senegal na Mali bitanga batizigamye.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, na we yashimiye Abanyarwanda batuye muri Senegal na Mali inkunga batanze mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, aho mu gihe gito babashije gushyira hamwe iyo nkunga, ko ari umuco mwiza ukwiye kuranga Abanyarwanda aho bari hose.

Yababwiye ko inkunga imaze gutangwa hari ibibazo byihutirwaga byinshi yakemuye, kandi anabamenyesha ko ubu harimo gushyirwaho ingamba zo gukumira ibiza ku buryo burambye, kugira ngo bidakomeza guhitana ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo n’iya rusange.

Inkuru dukesha Ambasade y’u Rwanda muri Senegal

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka