Abanyarwanda baba muri Kongo bakomeje gutaha
Abanyarwanda 24 babaga mu mashyamba yo muri RDC barimo umusirikari umwe ufite ipeti rya capitaine n’abana n’abagore 19 batahutse tariki 31/01/2012 binjiriye ku mupaka wa Rubavu.
Capitaine Ngabonzima Jaguar ni umwe mu batahutse, yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye afata icyemezo cyo gutaha ari uko igihe yari amaze hanze y’igihugu cye cyari kibaye kirekire kandi nta n’impamvu yabonaga yo kugumayo.
Mukamugema Raheli umwe mu bagore batashye, na cpt Ngabonzima barashishikariza abo basize inyuma y’igihugu gutaha mu rwababyaye.
Nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho by’ibanze, abatahutse bakomereje mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, kiri i Mutobo mu karere ka Musanze.
Kuva mu Kuboza 2011, hamaze gutahuka Abanyarwanda barenga 100 bava muri Kongo.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|